Leta y’u Burundi irasaba iy’u Rwanda kurekura impunzi zabwo zishaka gutaha

Sangiza iyi nkuru

Mu itangazo Leta y’u Burundi yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Mata 2018, irasaba iy’u Rwanda kurekura impunzi z’Abarundi ngo zishaka gutaha mu gihugu cyazo.

Muri iryo tangazo, Leta y’u Burundi ivuga ko kuva ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018, Leta y’u Burundi yakiriye amakuru avuga ko hari impunzi 1604 zirukanwe ku butaka bw’u Rwanda aho zaciye zivuye muri Congo, by’umwihariko ko zagezeyo zikavuga ko zirukanwe kubera kwanga kwinjira mu mitwe itegura gutera u Burundi.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Filipo Nzobonariba, rivuga ko abashyirwa muri iyo mitwe, ngo bagizwe n’abasore n’inkumi bafite imbaraga.

Rikomeza rivuga ko Leta y’u Burundi itigeze yemera ibyo yabwiwe n’iy’u Rwanda, ko izo mpunzi zirukanwe kubera imyemerere yazo by’umwihariko ko urubyiruko rwasigaye mu Rwanda rutigeze rutangaza ko rwahinduye imyemerere.

Ikaba isaba iy’u Rwanda, nk’uko yarekuye inzindi mpunzi zigataha, ko n’izisigaye zarekurwa zigataha mu gihugu cyazibyaye, ko bizeye umutekano uhagije nyuma y’ibizava mu matora ya kamarampaka.

Uretse ibi kandi bitangazwa na Leta y’u Burundi, ubwo izi mpunzi zakirwaga mu Burundi, Polisi y’iki gihugu ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagize iti “Abayoboke ba Zebiya 1604 bakiriwe na Polisi y’u Burundi i Gasenyi-Nemba mu Ntara ya Kirundo, mu Rwanda, bari kumwe na HCR,ikorera mu Rwanda, ariko banze kwinjizwa mu gisirikare n’abasirikare b’u Rwanda [basigaranye abakiri bato] n’u Burundi bafite umugambi wo gutera u Burundi”.

Mu gihe Leta y’u Burundi yo itangaza ibi, iy’u Rwanda yatangaje ko izo mpunzi zahisemo gusubira iwabo nyuma yaho zangiye gukurikiza amategeko agenda izindi mpunzi mu Rwanda, arimo kubarurwa, gukingirwa no kuvurwa n’ibindi, kubera imyemerere yazo.

filipo
Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Filipo Nzobonariba

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *