Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije uwitwa Mushimiyimana Callixte icyaha cy’ubwicanyi yakoreye abantu bane rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no gutanga indishyi za miliyoni 28,300,000 z’amafaranga y’u Rwanda ku miryango yiciwe abantu nk’uko ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye.
Ni ibyaha byakozwe kuwa 25 Ukuboza 2017 mu masaha ya saa 8:00 za mu gitondo, mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kamegeri, ubwo Mushimiyimana yishe abantu 4 akoresheje isuka yagiye abakubita mu mutwe.
Abo yishe ni Mukankiko Juliette, Nsekanabo Jean Baptiste, Nzeyimana Reverien na Cyezimfura Venuste. Akimara kwica abo bantu yaje gufatwa, maze Polisi yihutira ku mujyana kwa muganga w’ indwara zo mu mutwe CRAES ishami rya Huye. Abaganga bemeza ko uwo mugabo nta burwayi bwo mu mutwe afite.
Iperereza ryarakomeje, uwo mugabo akorerwa dosiye, ishyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo buregera Urukiko, ndetse n’abaregera indishyi bafashijwe na Serivisi ishinzwe abahohotewe n’abatangabuhamya ikorera mu Bushinjacyaha Bukuru (PVT) hamwe na MAJ, nabo batanga ikirego cy’indishyi.
Urubanza rwe rukaba rwaraciriwe mu ruhame aho ibyaha byakorewe kuwa 29 Werurwe 2018 urukiko rwemeza ko Mushimiyimana agomba gufungwa burundu ndetse agatanga indishyi ku miryango yahekuye.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



