Musoni James yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w'ibikorwaremezo
Musoni James wari Minisitiri w’ibikorwaremezo yakuwe kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asimburwa na Gatete Claver wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi. Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, Minisitiri Musoni James asimburwa na Gatete Claver muri Minisiteri y’ibikorwaremezo mu gihe muri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete yasimbujwe Dr Ndagijimana Uzziel . Mu mwaka […]
Musoni James yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w'ibikorwaremezo
Musoni James wari Minisitiri w’ibikorwaremezo yakuwe kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asimburwa na Gatete Claver wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi. Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, Minisitiri Musoni James asimburwa na Gatete Claver muri Minisiteri y’ibikorwaremezo mu gihe muri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete yasimbujwe Dr Ndagijimana Uzziel . Mu mwaka […]
Rusizi: Abahinzi b’icyayi bavuga ko uburyo bishyurwamo bubadindiza mu iterambere
Bamwe mu bahinzi b’icyayi ba ‘The villageois Umacyagi’ bagihinga mu mirenge 10 y’uturere twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko uburyo bahabwa mo amafaranga ku musaruro w’icyayi cyabo bibahombya, aho bayishyurwa inshuro 2 gusa mu kwezi. Ubwo Bwiza.com yasuraga aba bahinzi mu mirima y’icyayi, bayitangarije ko nubwo Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo umuhinzi w’icyayi […]
Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yagejejwe imbere y’urukiko
Jacob Zuma, wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo, kuri uyu wa 06 Mata 2018 yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Durban mu gihe cy’iminota 15 humvwa ibyaha ashinjwa urubanza rwe rwimurirwa kuwa 08 Kamena. Jacob Zuma arashinjwa ibyaha 16 bya ruswa, uburiganya, forode n’iyezandonke byateye icyasha ubutegetsi bwe. Jacob Zuma w’imyaka 75 wavuye ku butegetsi muri […]
U Burundi bushobora kurega u Rwanda bushinja urupfu rwa Ntaryamira wicanwe na Habyarimana Juvenal
Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rivuga ko nyuma yo gutegereza bugaheba icyo u Rwanda rugaragaza ku iraswa rya Perezida Ntaryamira Cyprien n’abandi Baminisitiri babwo babiri, bicanwe na Perezida Habyarimana Juvenal, risaba Leta kurega u Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, nibwo Abarundi bibutse ku nshuro ya 24 Perezida Ntaryamira Cyprien […]
Uganda: Hatawe muri yombi ukekwaho guha inyeshyamba z’Abanyarwanda ubutaka bwo guhingaho
Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi umucungamutungo  witwa Gerald Yashaba ukekwaho kuba afite aho ahuriye n’ibikorwa byo gutera inkunga inyeshyamba zirimo iz’Abanyarwanda. Gerald Yashaba ni umucungamutungo wa Lamba Enterprise Ltd, ikigo cy’uwitwa Christopher Obey, wahoze ari umucungamutungo mukuru muri minisiteri y’imirimo ya leta, kuri ubu ufunzwe, akaba yaratawe muri yombi […]
Mu Bushinwa hagiye kubera inama yo gushaka ingamba zafasha abatuye isi kuva mu ubukene
Inama yitiriwe umujyi wa Boao u Bushinwa buzakomeza kugaragazamo ingamba bufite mu gukura abatuye isi mu bukene. Akaba ari n’uburyo bwo gukomeza kugaragara nk’igihugu cy’igihangange binyuze cyane mu bikorwa bihindura imibereho y’abatuye isi. Inama ngarukamwaka ya Boao yo muri Asiya (Boao Forum for Asia) ihuza abayobozi bakomeye mu bihugu byo muri Asiya n’iyindi migabane itandukanye […]
Musanze: Meya yakoreje isoni mu ruhame ba gitifu b’utugari basinda n’abarya imitsi ya rubanda
Mu nama yahuzaga abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Musanze kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rw’akarere, umuyobozi w’akarere, Habyarimana Jean Damascene yahwituriye mu ruhame bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bavugwaho imyitwarire idahwitse. Muri iyi nama yabaye ku wa Mbere tariki ya 2 Mata 2018, Yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo n’iyo kwegera abayobozi mu tugari, bagakosora […]
Perezida Nana Akufo arahakana kwemerera Amerika gushinga ibirindiro bya gisirikare muri Ghana
Igihugu cya Ghana kiratangaza ko kitazashyira umukono ku masezerano yemerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushing ibirindiro bya gisirikare ku butaka bw’iki gihugu nk’uko byatangajwe na perezida Nana Akufo-Addo kuri uyu wa Kane. Ibi perezida Addo yabitangarije kuri televiziyo y’igihugu ashimangira ko ibihugu byombi bizarushaho gufatanya mu bya gisirikare ariko ko Ghana nta birindiro yahawe […]
Ibyemezo by’ubutaka 234 na konti za banki 29 bimaze gufatirwa mu rwego rwo kugaruza umutungo wa leta
Abashinjacyaha mu Rwanda mu myaka itatu ishize bamaze gufata ibyemezo by’ubutaka 234 no gufatira konti za banki z’abantu 29 mu rwego rwo kugaruza amafaranga y’abasoreshwa yibwa mu isanduku ya leta nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi. Jean Marie Vianney Nyirurugo, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukungu n’imari mu Bushinjacyaha bukuru bw’igihugu, kuri uyu wa Gatatu ushize yavuze ko […]
USA: Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln bateguye ibikorwa bitandukanye byo kwibuka
Kuri uyu wa 07 Mata 2018 ubwo mu Rwanda no ku Isi yose haba hatangira icyunamo no kwibuka inzirakarengane zaguye muri Jenoside ku nshuro ya 24, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza Nebraska-Lincoln muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabo bateguye urugendo rwo kwibuka (Walk to remember) n’ibindi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. […]
Urutonde rw’abakinnyi 10 b’umupira w’amaguru bakinnye imikino irenga 1000
Umwongereza Peter Shilton niwo uyoboye urutonde rw’ibyamamare muri ruhago byakinnye imikono myinshi, bikagera n’aho birenza igihumbi mu gihe byamaze muri uyu mukino. 1 Peter Shilton : Ubu ni umusaza w’imyaka 68, yari umuzamu wo mu Bwongereza. Akaba yarakinnye imikino 1390 mu makipe atandukanye arimo Leicester City, Stoke City, Southampton,… 2 Rogerio Ceni : Ni umunya Brazil […]
Uganda: Icyorezo cya Kolera kimaze guhitana impunzi 40 z’Abanyecongo
Impunzi 40 zo muri Congo zahungiye muri Uganda zimaze guhitanwa n’icyorezo cya Kolera ( Cholera) cyageze mu nkambi izi mpunzi zicumbitsemo. Nk’uko byatangajwe n’umuryango utabara imbabare( Croix Rouge) muri Uganda, ngo iki cyorezo cy’ibasiye impunzi zavuye Congo zihunze imirwano ya buri munsi yo mu Burasirazuba bwa Congo ishingiye ku moko ndetse n’ingabo zihanganye n’imitwe yitwaje […]
Nyamagabe: Uwicishije abantu bane isuka yakatiwe igifungo cya burundu no kwishyura indishyi y’asaga miliyoni 28
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije uwitwa Mushimiyimana Callixte icyaha cy’ubwicanyi yakoreye abantu bane rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no gutanga indishyi za miliyoni 28,300,000 z’amafaranga y’u Rwanda ku miryango yiciwe abantu nk’uko ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye. Ni ibyaha byakozwe kuwa 25 Ukuboza 2017 mu masaha ya saa 8:00 za mu gitondo, mu Karere ka Nyamagabe, […]
Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi acyekwaho kwica umubyeyi we
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe ku wa Gatatu tariki ya 4 Mata 2018, yataye muri yombi, Bizimana Joseph ushinjwa n’abavandimwe be n’abaturanyi kwica nyina, Mukandutiye Felecite, wishwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Mata 2018. Mukandutiye Felecite wari ufite imyaka 67 yari atuye mu mudugudu w’umutuzo akagari ka Bisagara mu […]