Musoni James wari Minisitiri w’ibikorwaremezo yakuwe kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asimburwa na Gatete Claver wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, Minisitiri Musoni James asimburwa na Gatete Claver muri Minisiteri y’ibikorwaremezo mu gihe muri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete yasimbujwe Dr Ndagijimana Uzziel .
Mu mwaka wa 2005-2006 Musoni James yari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Iterambere ry’ishoramari, Ubukerarugendo n’amakoperative, 2006-2009 yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi naho 2009-2014 yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’ibikorwaremezo.
Minisitiri Musoni James akuwe muri Guverinoma mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi amuvugwaho mu binyamakuru bitandukanye ariko we yirinze kugira icyo ayavugaho ko yaba yaratwaye umugore wa Rtd. Captain Safari Patrick wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda.
Uyu mugabo Rtd. Captain Safari Patrick yatangarije itangazamakuru ko Musoni James yamuvogereye urugo mu gihe undi atari ahari, akamutwarira umugore, Kayitesi Immaculate akanamutera inda yaje kuvukamo umwana w’umukobwa.
Gusa ku mpande zose, yaba Musoni n’uyu mugore Kayitesi Immaculate, bose birinze kugira icyo bavuga kuri aya makuru yagiye abavugwaho dore ko amaze ibyumweru bisaga bitatu avuga anahanwahanwa ku mbuga nkoranyambaga.
Abandi bahawe imyanya:
Abanyamabanga ba Leta :
- Madamu Dr UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:
- Bwana RUGIGANA Evariste, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet
- Madamu MIREMBE Alphonsine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri yo muri Perezidansi ya Republika/MINIPRESIREP
- Madamu KAGARAMA Doreen, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri ishinzwe Ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri muri Primature/MINICAAF
- Madamu MAKOLO Yvonne, Umuyobozi Mukuru wa Rwandair/CEO Rwandair
- Bwana KARAKYE Charles, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Head GACU muri Primature
- Madamu BYUSA Michelle, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Deputy Head GACU muri Primature
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



