Kuri uyu wa 07 Mata 2018 ubwo mu Rwanda no ku Isi yose haba hatangira icyunamo no kwibuka inzirakarengane zaguye muri Jenoside ku nshuro ya 24, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza Nebraska-Lincoln muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabo bateguye urugendo rwo kwibuka (Walk to remember) n’ibindi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba banyeshuri bibumbiye mu ishyirahamwe bise  Recognized Student Organization (RSO) bashinze mu mwaka w’ishuri wa 2016-2017, nyuma y’umwaka umwe abanyeshuri ba mbere b’Abanyarwanda batangiye kwiga muri iyi kaminuza (University of Nebraska-Lincoln), ushinzwe umutungo waryo, Blanche Butera akaba avuga ko bashinze iri shyirahamwe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda gukomeza umuco wabo no kumva begereye igihugu cyabo ho gato.
Kuba abenshi mu bagize iri shyirahamwe ari abanyeshuri bavutse nyuma ya jenoside bavuga ko bagamije kumenyesha abandi banyeshuri bo muri UNL u Rwanda rwa none n’ukuntu rutandukanye n’ibyo babona ku mateleviziyo cyangwa biga mu mashuri nk’uko byemezwa n’umwe mu bagize iri shyirahamwe witwa Mpore.
Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga dailynebraskan.com ikomeza ivuga, aba banyeshuri barateganya kwifashisha za video, gutegura ibikorwa nka walk to remember no kwitabira ibindi bikorwa binini bagasobanurira abantu mu by’ukuri ibyabaye mu Rwanda mu gihe cy’amezi atatu Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo mu 1994.
Mpore akaba ashimangira ukuntu filimi zagiye zisohoka nka Hotel Rwanda itemerwa mu Rwanda n’imibare y’abantu bapfuye yerekanwa kuri internet atari ibyo kwizerwa.

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 07 Mata ku isaha ya saa 3:30 z’umugoroba iri shyirahamwe ndetse n’abandi banyeshuri babishaka barahurira ahitwa Union bavuge ijambo ndetse banatangire urugendo rwo kwibuka, aho bava kuri Union berekeza Bessey Hall, bagahurira mu cyumba 117 bagakomeza ibikorwa byo kwibuka jenoside.
Aha kuri Bessey Hall, abazaba bahateraniye bazumva ubuhamya bw’ababaye muri jenoside, ndetse banubukiranye banumva bimwe mu bitekerezo abanyeshuri bazasangira. Butera akavuga ko bazanaganira ku Rwanda rw’ubu ndetse n’uko bifuza ko ruzaba rumeze ahazaza.
Â
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Â



