Ikigo cy’ubushakashatsi n’ibikorwa bigamije amahoro(IRDP) kuri uyu wa 6 Mata 2018, ku bufatanye na Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo, Stellenbosch cyasoje inama yahuzaga abashakashatsi batandukanye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mateka y’ibihugu byagiye bibamo jenoside ndetse n’intambara.
Umuyobozi wa IRDP, Dr. Eric Ndushabandi yavuze ko icyo iyi nama yari igamije ari ukureba aho urugendo rwo kwiyubaka rugeze mu gihe mu Rwanda hagiye kwibukwa jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, hanarebwa uburyo abantu babanye n’uburemere bw’amateka yabo ndetse hanasuzumwa uburyo buri gihugu cyagiye gikora mu rwego rwo guhangana n’ibibazo.
Agira ati “Twashingiye cyane ku kuzana abashakashatsi batandukanye bava mu bihugu bisaga birindwi cyane cyane mu bihugu byagiye bibamo jenoside ndetse n’izindi ‘catastrophe’ nka apartheid (ivanguraruhu) muri Afurika y’Epfo n’ahandi. Twagiye tureba icyateye izo jenoside n’ayo makimbirane”.
Uyu muyobozi yavuze ko muri ibi biganiro basanze Leta zikwiriye kubaka icyizere mu benegihugu ko ari bo shingiro ry’ejo hazaza no kubaha umwanya bakibuka amateka yabo bikajyana no kubaha uburenganzira bwabo haba akazi, kwiga n’ibindi kugira ngo hatabaho gusubira inyuma mu bijyanye n’ubwiyunge.
Ati “Abaturage baramutse batiga, batabona akazi bashobora gutangira kwibaza: Ni uko ari njye,ni uko nkomoka aha, ibi bishobora kubasubiza ku kwihorera n’ibindi”.
Dr.Eric Ndushabandi yongeyeho ko ibi bitagerwaho hatabayeho ubufatanye haba Leta, abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’abashakashatsi ndetse hakaba hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’intambwe yatewe n’Abanyarwanda mu kwiyunga kuko imibare ihari ubu ishaje.
Umwe mu bitabiriye ibi biganiro,Diogene Karangwa avuga ku buryo Abanyarwanda babanye n’ibikomere by’amateka bibuka ndetse baniyubaka, yavuze ko Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ifatika igana ku bwiyunge.
Yagize ati ”Mu muco w’Abanyarwanda iyo urebye no mu migani yabo nko kuvuga ngo imfura ishinjagira ishira, amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, ubonako biyumanganya gusa ubona ko hari intambwe yatewe urebye imibanire y’abarokotse jenoside n’abayikoze”.
Mugenzi we ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Angela Jensen yavuze ko asanga urugendo rugana ku bwiyunge rukwiriye kujyana no kuba Umunyarwanda mwiza kandi ko iyi ari intambwe igomba guterwa n’umuntu ku giti cye.
Ikigo cy’ubushakashatsi n’ibikorwa bigamije amahoro gikorera mu Rwanda kikaba gikora ubushakashatsi ndetse no gutanga amahugurwa ku bijyanye n’amahoro.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Masengesho Rugira Fred/Bwiza.com


