Itangazo ryasohowe n’ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije (DGPR) ku wa 6 Mata 2018, riramaganira kure inyito zihabwa abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri jenoside yakorewe Abatutsi, ko aho kububaka ahubwo zibatera ihungabana.
Abana b’Interahamwe, abana b’amateka, abana b’urwibutso,… aya ngo ni amwe mu mazina aba bana bitwa, nka DGPR ikaba ibibona nko kubangamira uburenganzira bwabo.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’iri shyaka, Dr Habineza Frank, batangaza ko bifatanyije n’abandi banyarwanda bose mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko banifatanya n’abandi mu kwamagana ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe Abatutsi banamagana ingengabitekerezo yayo.
Iri shyaka kandi rikaba risaba Guverinoma y’u Rwanda kongera imbaraga mu kwitaho abarokotse jenoside ndetse n’abana babavutseho.
Rigira riti “ DGPR yifuje gufata aka kanya ihamagarira Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bose bafatanyabikorwa bireba, kongera imbaraga mu gufasha mu buryo bw’imibereho muri sosiyeti n’ubukungu, abacitse ku icumu bafashwe ku ngufu, abana babavutseho, abagore batandukanye n’abo bashakanye ndetse n’abacitse ku icumu rya jenoside bose muri rusange”.
Bakomeza bavuga ko inyito zihabwa aba bana zahagarara, bati “ uburyo abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri jenoside yakorewe Abatutsi bugomba guhagarara, bahimbwa amazina nka abana b’Interahamwe (kids of Interahamwe), abana b’amateka (kids of history) n’ urwibutso (memorial)”.
Aya mazina kimwe n’ayandi batarondoye, ngo atuma aba bana batekereza ko bavutse badakenewe muri sosiyeti by’umwihariko bikabatera ihungabana.
Ishyaka Green Party kandi rirashima umuryango ‘Unit Club’ n’abandi bafatanyabikorwa ku bw’ubufasha badahwema guha abarokotse jenoside bageze mu zabukuru.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



