Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018, u Rwanda n’Isi yose bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukaba wakoze uyu muhango i Addis Abeba.

Mu gihe uyu muhango witabirwaga mu midugudu itandukanye igize igihugu, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wo wawukoreye i Addis Abeba muri Ethiopie, aho ufite icyicaro gikuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018.

Moussa Faki Mahamat, wari uyoboye uyu muhango akaba n’umuyobozi wa Komisiyo y’uyu muryango, ubwo yagezaga ijambo ku bari bawitabiriye, yababwiye ati: “Turagaragaza ukwifatanya kwacu n’u Rwanda n’abaturage barwo, kandi turazirikana ko kwifatanya nabo (abanyarwanda) bitabaye mu gihe bari babikeneye cyane”.

Uyu muyobozi yakomeje ashima Abanyarwanda ku bw’umuhate n’imbaraga bakoresheje mu kwunga ubumwe, ati “u Rwanda rwageze ku ntego ku buryo bushoboka butanga icyizere, nkaba nshimira Guverinoma n’Abanyarwanda bageze ku bumwe bukaba intero yabo, ubumwe bw’igihugu  bugakuraho urwango”.

Yakomeje ashimangira ukwiyunga kw’Abanyarwanda, ko u Rwanda rwageze ku ntego rushakisha ibisubizo nyabyo ngo rugere kuri iyi ntego y’ubumwe n’ubwiyunge.

Muri uyu muhango yagarutse ku ukwinenga uburyo jenoside yabaye umuryango wa Afurika yunze ubumwe ntubashe kuyihagarika, bakaba bunamira inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi banihanganisha abayirokotse bose.

S1 S2 S3

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Barungi Alice /Bwiza.com

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *