Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zibutse ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santrafrika, Darfour no muri Sudani y’Amajyepfo, zifatanyije n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingabo ziri muri Repubulika ya Santrafrika, i Bangui zitabiriye uyu muhango zifatanyije n’imiryango y’Abanyarwanda iba muri iki gihugu, abagize Guverinoma y’iki gihugu barimo na Perezida wacyo, Prof. Faustin-Archange Touadéra hamwe n’izindi ntumwa zihagarariye Loni.

Uyu muhango wabereye ku kicaro cy’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, i Socatel M’poko, mu murwa mukuru i Bangui.

car
Perezida wa Santrafrika, Prof. Faustin-Archange Touadéra acana urumuri rw’icyizere

Umuhango watangijwe no gucanwa urumuri rw’icyizere, umuhango wafunguwe na Perezida Prof. Faustin-Archange Touadéra.

Mu ijambo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Patrice Sarandji yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, yagize ati “Buri mwaka duhereye mu gihe cy’imyaka ine ishize, twifatanya n’Abanyarwanda muri uyu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsu mu 1994, igitekerezo cya mbere kinjemo bwa mbere ni uburyo umuryango mpuzamahanga wagaragaje intege nke mu Rwanda”.

Sudani y’Amajyepfo:

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo zifatanyijwe n’abahagarariye Umuryango w’Abibumbye n’abandi Banyarwanda baba muri iki gihugu, ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24 babikoreye ahari icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda i Juba.

d1 d2

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi uhagarariye Loni muri Sudani y’Epfo, David Shearer, mu ijambo yavuze mu izina ry’Umunyamabanga mukuru wa Loni, yihanganishije u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse anavuga ko Umuryango Mpuzamahanga wagaragaje intege nke muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Darfur

Uyu muhango witabiriwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zifatanyije n’inshuti z’u Rwanda, umuhango ukaba waratangijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no gucana urumuri rw’icyizere.

d3

Uhagarariye u Rwanda muri Sudani, Ismail Shyaka yatangaje ko igihe ngarukamwaka cyo kwibuka, kiba ari igihe cyo gusubira inyuma mu mateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko n’abakiri bato, bafite uburenganzira busesuye bwo kumenya amateka yayiranze.

Ati “Abakiri bato n’abazavuka nyuma bafite uburenganzira bwo kumenya amateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi, nk’ikimenyetso cy’amateka y’umwijima kuri bo, twemerewe kuvuga ukuri ku byabaye ndetse tunabungabunga ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi”.

d4

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *