Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano ndetse n’inzego zihagarariye abamugaye, biyemeje guca burundu ibikorwa byo gusabiriza mu Mujyi wa Kigali, bikorwa n’abamugaye. Mu bukangurambaga bwabaye, bagereranijwe n’umwanda, bibatera agahunda mu gihe bavuga ko babiterwa no kubura amikoro.
Ubu busabirizi bukorwa mu Mujyi wa Kigali bukorwa n’abantu batandukanye biganjemo abafite ubumuga, ngo bugiye gucibwa mu rwego rwo guha umujyi isura nziza, nk’indorerwamo y’u Rwanda.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Muhongayire Patricia, atangaza ko Umujyi wa Kigali ariryo rembo ry’igihugu, ko isi yose ariho iza ireba, bityo ngo ubusabirizi burwambika isura mbi.
Ati “Dushingiye ku murongo ngenderwaho w’igihugu cyacu, n’umujyi wa Kigali muri rusange, by’umwihariko kandi ari nawo rembo ry’igihugu by’umwihariko, isi yose iza ireba Kigali, ikareba u Rwanda muri rusange, dufite iyerekwa nk’umujyi ryo kuvuga ngo tuzabungabunga isuku, tuzabungabunga umutekano, kandi tuzashishikariza abantu gutanga serivisi nziza kandi inoze”.
Yibukije abamugaye n’abandi basabiriza, ko bihabanye n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, agira ati “umupolisi uri mu kazi, urimo kuyobora imodoka nawe yarabigenewe, afite umwambaro wabyo, agomba kuba ari ku muhanda, ariko wowe iyo ugiye ukicara ku muhanda uba ufite ubuhe burenganzira? Uba ufite izihe nshingano?, uhinduka umwanda, ababibona babona ko umwanda wateye, ntabwo umuntu yagombye kuba ari ahangaha, ariko arahari? Kuki ahari? Mumbabarire kuba nkoresheje iyi mvugo”.
Abamugaye basabiriza bababajwe n’iyi mvugo y’umuyobozi ubagereranya n’umwanda, bavuga ko bitari bikwiye ko bagereranwa na wo. Nk’uko babitangarije umunyamakuru w’ijwi rya Amerika.
Umwe muri bo yagize ati “ibaze nawe kuba uri umuntu n’ubwo tubana n’ubumuga ariko batwise umwanda, iryo jambo ntabwo ariryo, ngo duteza umwanda ariko twe ntabwo duteza umwanda, badufashe tuve mu muhanda, na twe turashaka kuva mu muhanda, ntabwo tubyishimiye natwe”.
Undi na we ati “ Ariko ijambo umwanda! Umwanda ubundi ni umwanda bafata bagashyira muri puberi, ntabwo rero umuntu yaba ari umwanda”.
Ku ruhande rwabo n’ubwo bababajwe no kwitwa umwanda, bavuga ko bifuza kuva mu mujyi mu busabiriza ariko imbogamizi ikababera amikoro.
Agira ati “natwe twifuza kuva mu mujyi pe, ariko ikibazo, uravamo se ako kanya, keretse bahise badupangira icyo tuzakora, ubwo se wahita uvamo gute?.
Madamu Muhongayire avuga ko kubera imbaraga iki gikorwa bagishyizemo, bazitabaza inzego z’umutekano mu kugikemura, ubusabirizi bugacika burundu.
Aho yavuze ati “Ikindi tugiye gukorana n’inzego z’umutekano, zadufashaga ariko noneho zigiye kudufasha, inzego z’umutekano zizakora iki? zigiye guhana,…”.
Inzego z’umutekano nazo zivuga ko zigiye kutajenjekera iki kibazo, SP Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko icyaha cyo gusabiriza gihanwa n’amategeko, bityo ngo kwitabazwa mu guca ubusabirizi nka polisi batazazuyaza.
Agira ati “mu minsi iri imbere, aho batwitabaza gukura abo bantu mu mihanda, tuzaba aba mbere mu bufasha ariko ntabwo byaba byiza tubafashe tubajyana muri gereza, byakabaye byiza ahubwo tubafashe tuvuga duti hari aho berekezwa”.
Umwaka ushize nibwo Umujyi wa Kigali washyizeho imbaraga z’umurengera mu guca abazunguzayi, hifashishwa inzego za polisi, DASSO,Abanyerondo,… ubu bakaba baragabanyutse ugereranyije na mbere, ikibazo cy’abasabiriza nacyo kikaba kigiye guhagurukirwa mu gihe kigaragara nk’ikibangamye hirya no hino mu gihugu no mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Barungi Alice/ Bwiza.com


