RDC: Umuyobozi wa HCR, Filippo Grandi yijeje impunzi z’Abanyarwanda  koroherezwa gutaha

Sangiza iyi nkuru

Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), Filippo Grandi, kuri iki Cyumweru, itariki 08 Mata yijeje impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kivu y’Amajyaruguru ko zizoroherezwa nizishaka gutahuka ndetse ko ibibazo zifite birimo iby’umutekano mucye n’icyizere gikeya cyo gusubizwa mu buzima busanzwe mu Rwanda bizakemurwa n’abayobozi ba Congo, ab’u Rwanda na HCR. Ibi akaba yabitangaje ubwo yasuraga impunzi n’abavanwe mu byabo n’intambara mu nkambi y’agateganyo ya HCR iri I Goma.

Filippo Grandi yagize ati: “ Nabashije kubona uburyo muri Kivu y’Amajyepfo bwo kureba imidugudu icumbikiye impunzi z’Abarundi. I Goma, twasuye ikigo cy’agateganyo cy’impunzi z’Abanyarwanda. Twanaboneye hamwe kandi ikibazo cy’impunzi z’imbere. HCR siyo mukinnyi wenyine. Ni guverinoma ifite ubuyobozi mu gisubizo ”.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi irakomeza ivuga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu bice by’icyaro kibuza impunzi kugera ahantu ziba zigomba guhagurukira zicyurwa, bikaba ikibazo ku gucyura abana badafite ababyeyi b’imfubyi, kigatuma ubufasha butabageraho ndetse bikanatwara igihe kirekire kugirango ibisabwa kuzuzwa ngo izi mpunzi zitahe bifata igihe nk’uko byemejwe na gatarina Gakuru, umwe mu mpunzi.

Impunzi zavanwe mu byazo n’imirwano imbere mu gihugu zaturutse Kitchanga na Nyanzale, nazo zemeza ko zihura n’ikibazo cyo kubura imfashanyo n’aho kwikinga, kubona ubutaka bizigoye no kuba umutekano ari mucye muri rusange. Zikaba zisaba ko amahoro yagaruka aho zaturutse.

Bwana Filippo Grandi wari uherekejwe na visi minisitiri w’umutekano, basile Olongo, yijeje uruhare rwe mu gushakira ibisubizo ibyo bibazo.

DaQkE9 WkAAr zU

Nyuma yo gusura Kivu zombi, komiseri mukuru wa HCR akaba kuri uyu wa 08 Mata yakomereje uruzinduko rwe mu Rwanda aho yahise asura inkambi ya Gihembe icumbikiye impunzi z’Abanyekongo, bikaba biteganyijwe ko aza no kuganira na perezida Kagame kuri uyu wa 09 Mata ku kibazo cy’impunzi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *