Birakekwa ko abagabo 2 barohamye muri Nyabarongo nyuma y’impanuka y’ubwato

Sangiza iyi nkuru

Abaturage n’abayobozi mu turere twa Gakenke na Kamonyi batangiye ibikorwa byo gushakisha abagabo babiri bikekwa ko barohamye mu Uruzi rwa Nyabarongo.

Ibi ngo bikaba byarabaye kuri iki Cyumweru gishize nimugoroba ubwo itsinda ry’abantu 8 bose bo mu Karere ka gakenke bambukaga Uruzi rwa Nyabarongo bakoresheje ubwato bw’ibiti baturuka mu Karere ka Kamonyi berekeza ahantu hatandukanye mu Murenge wa Ruli.

Hagati muri, ubu bwato ngo bwagize ikibazo abantu batandatu babasha kubuvamo baroga bagera ku nkombe mu gihe abandi babiri; Jean Marie Vianney Niyirora w’imyaka 36 na Aloys Ngiramahirwe w’imyaka 25 baburirwa irengero kuva icyo gihe nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa polisi mu Majyaruguru, CIP Hamdun Twizeyimana.

CIP Twizeyimana yavuze ko ibi byabaye ahagana saa 8:00 z’ijoro ku Cyumweru nyuma y’aho ubwato bari barimo buremerewe cyane bukibirandura abari barimo bose bakagwa mu ruzi babiri muri bo bikaba bikekwa ko batwawe n’amazi.

Umuvugizi wa polisi yongeyeho ko polisi ku bufatanye n’abayobozi b’aha hantu ndetse n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere babyukiye mu bikorwa byo gushakisha abo bantu babiri bari kubura.

Polisi ikaba igira inama imiryango ituriye Uruzi rwa Nyabarongo kujya bakoresha amato ajyanye n’igihe kandi bakambara amakoti y’ubwirinzi mu gihe bambuka mu mazi mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’izi.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *