Kuwa kabiri tariki ya 10 Mata 2018, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean-Damascène yahaye abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’aba Minisiteri y’Ububany n’Amahanga (MINAFFET) ikganiro aho yabasobanuriye umwihariko wa jenoside n’aho itandukanira n’ubundi bwicanyi.
Ni mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu cyumweru cy’icyunamo cyatangiye ku itariki ya 7 Mata hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi mu bigo bakoreramo bahabwa ibiganiro bigamije kubafasha kwibuka.
Dr Bizimana yabasobanuriye icyo jenoside ari cyo nk’uko isobanurwa ku rwego mpuzamahanga hashingiwe ku masezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo ku itariki ya 9/12/1948, aho mu ngingo yayo ya kabiri aya masezerano avuga ko « Jenoside ni kimwe muri ibi bikorwa bikurikira bikoranwe umugambi wo kurimbura bose cyangwa igice cy’abantu bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu rwabo cyangwa se idini ».

Yabasobanuriye ibiranga jenoside birimo kwica abantu b’itsinda rimwe, gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by’abagize itsinda rimwe, gushyira abantu b’itsinda rimwe mu buzima bubi ubigendereye ugamije ko barimbuka bose cyangwa igice, gushyiraho uburyo bubuza iryo tsinda kubyara , no kwambura iri tsinda abana babo bagahabwa irindi ridafite aho bahuriye.
Yanabasobanuriye kandi intambwe 10 zigize jenoside anagenda azihuza na Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije ingero zifatika mu rwego rwo kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza, ndetse anabereka aho jenoside itandukanira n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Mu gusoza ikiganiro cye, Dr Bizimana yavuze ko ari ngombwa kwita ku muryango kugira ngo ube ishingiro ryo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no gukomeza kwigisha gahnunda ya Ndi umunyarwanda. Yanavuze ko ari ngombwa kandi gukomeza gukoresha uburyo bwose cyane cyane imbuga nkoranyambaga mu kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside no kumenyekanisha amateka nyayo y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda , Munyeshyaka Vincent yavuze ko nubwo ingengabitekerezo ya jenoside igenda igabanuka buri wese akwiriye kugira uruhare mu kuyirwanya no kubera abandi urugero, gukomeza kwigisha urubyiruko no gutoza indangagaciro abadukomokaho.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



