Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranyweho ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yaho asabiye kuburanishirizwa ku ivuko, yajyanweyo abamushinjura bavuga ko yari afite imbunda ariko ko ntawe bigeze babona ayirashisha.
Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018, ubwo Dr Munyakazi yagezwaga aho iburanira ryabereye mu ruhame aho avuka, mu kagari ka Kirwa, umurenge wa Kayenzi, akarere ka Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo, abamushinjuye bagiye bagaruka ku mbunda yari atunze, ibitero byagiye bibera muri ako gace, ariko bagashimangira ko nta muntu babonye yica.
Uwitwa Nyirarukundo Asterie, yavuze ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ko yiboneye Munyakazi afite imbunda ariko ko ntawe yayirashishije, anahakana ibya bariyeri bivugwa ko yari iri iwe.
Nyiransengimana Francoise n’umugabo we Iyamuremye Alphonse nabo bahawe umwanya, bamburwa izina ry’abatangabuhamya bitwa abatangamakuru bitewe n’uko ubushinjacyaha byavuze ko baba mu nzu za Dr Munyakazi bakaba banacunga imitungo ye. Bavuze ko nta by’ubwicanyi bwe bazi, gusa nabo bakemeza ko yari atunze imbunda ariko ko atigeze ayikoresha yica.
Undi mutangabuhamya ni Gasani Alphonse, wireze akemera uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, aragifungirwa ubu akaba yararangije igifungo cye, na we yemera ibyo gutunga imbunda, ariko akavuga ko Munyakazi atigeze ayikoresha mu bwicanyi.
Umucamanza yabajije aho niba nta wundi waba ushaka gutanga ubuhamya ku byo azi kuri Dr Munyakazi, maze Niyigena Eldephonse azamura ukuboko, avuga ko hari igitero cyamuciyeho arimo guhinga imbere yo kwa Leopold Munyakazi, ko Munyakazi yari yicawe iwe mu rugo, ko atigeze yifatanya n’abari bakirimo, anahakana ibyo kuba Munyakazi yari afite bariyeri hafi y’iwe ndetse no kuba yarararaga amarondo yakorwaga icyo gihe.
Niyigena kandi yavuze ko kwa Dr Munyakazi hari umukobwa wari uhihishe, abicanyi baza kumushaka ngo bamwice, Munyakazi abaha amafaranga ibihumbi bitanu barayagabana bareka kwica uwo mukobwa.
Abaturage bo muri aka kagari ka Kirwa bishimiye kuba Dr Munyakazi yajyanwe kuburanishirizwa iwabo ku ivuko, ko bigaragaza ubutabera bwunga.
Umwe muri bo ati “Kuba ari inaha ni byiza kuko biba bigaragaza ubutabera bwunga kandi amakuru agenda neza kurusha kuba yaba aburanira i Kigali gusa”.
Iburanisha ryasojwe ahagana saa munani, umucamanza avuga ko iburanisha rikomereza i Kigali ku wa Gatatu tariki ya 11 Mata 2018.
Dr.Munyakazi Leopold yavanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  muri Leta ya Alabama mu 2016 aho yari umwalimu muri Kaminuza. Mu 2017 inkiko z’u Rwanda zamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyaha byose yita ko ari ibicurano.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



