Denmark igiye koherereza u Rwanda Wenceslas Twagirayezu ukekwaho uruhare muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu mujyi wa Hillerà¸d muri Denmark kuri uyu wa kabiri, itariki 10 Mata, rwanzuye kohereza mu Rwanda Wenceslas Twagirayezu ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho akekwaho ibyaha yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Amakuru aturuka muri iki gihugu akaba avuga ko umucamanza yanzuye ko kohereza mu Rwanda Twagirayezu ngo abe ari aburanishirizwa bitanyuranyije n’amategeko agenga kohererezanya abanyabyaha cyangwa Amasezerano y’Uburenganzira bwa Muntu mu Burayi (European Human Rights Convention).

Umwunganizi wa Twagirayezu, Bjà¸rn Elmquist , we yahise ajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Mu gihe cya jenoside yakorerwaga Abatutsi, Twagirayezu yari umuyobozi w’ishyaka CDR, ryaranzwe n’ingengabitekerezo y’ubuhezanguni no kwanga Abatutsi, mu Murenge wa Gacurabwenge, ho mu Karere ka Rubavu kuri ubu.

Urukiko rw’umujyi muri Denmark rukaba rwahaye umugisha icyemezo cy’umuyobozi w’ubushinjacyaha bw’igihugu  cyavugaga ko Wenceslas Twagirayezu agomba koherezwa mu Rwanda ariko yahise ajuririra mu Rukiko rukuru. Icyo gihe umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana akaba yari yatangaje ko hagomba gutegerezwa icyemezo kizava mu rukiko.

Uyu mugabo watawe muri yombi hagati muri Gicurasi mu mwaka ushize afatiwe mu murwa mukuru wa Denmark ndetse akaba yari afite ubwenegihugu bwa Denmark kuva mu 2004, yahakanye ibyaha ashinjwa ndetse ashimangira ko bamwitiranyije.

Wenceslas Twagirayezu akaba akekwaho kuba yari umwe mu gatsiko k’abagizi ba nabi 200 bagabye igitero kuri Kaminuza ya Mudende, ahiciwe abantu basaga 1,000 biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abakozi.

Muri Mutarama, umushinjacyaha wa Denmark akaba yarabwiye urukiko muri Hillerà¸d ko hari dosiye ikomeye iri kuri Twagirayezu, aho abantu 25 bari biteguye kumushinja ibyaha bya jenoside.

Uyu ni Umunyarwanda wa kabiri ukekwaho uruhare muri jenoside Denmark yohereje mu Rwanda nyuma ya Emmanuel Mbarushimana wakatiwe igifungo cya burundu mu Ukuboza umwaka ushize.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *