Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Mufulukye Fred, arasaba abaturage b’iyi ntara, kurwanyiriza kure icyo ari cyo cyose gishobora kubaryanisha, kikabazanamo amacakubiri.
Ubwo yifatanyaga n’abatuye umurenge wa Musha, mu karere ka Rwamagana, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo ku wa 13 Mata 2018, yabasabye kunga umugozi umwe baharanira icyateza imbere igihugu kurusha uko bagwa mu mutego w’amacakubiri ashobora kuba yasubiza u Rwanda mu icuraburindi.
Govereneri Mufulkye Fred yashimiye abaturage uburyo bitabira ibikorwa byo kwibuka, by’umwihariko abasaba kubikomeza mu minsi 100 hibukwa jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, anabasaba gukomeza kuba umwe.
Agira ati “turashimira abatuye Intara yacu uburyo bitabiriye gahunda zose zari ziteganyijwe mu cyumweru cyo kwibuka, bigaragara ko abaturage bashyize hamwe, tubasaba gukomeza kuba umwe kandi mukarwanya amacakubiri”.
Arabibutsa ko igihugu ari icya buri munyarwanda, ati “ murabizi iyo haje ibibazo, ntibireba Abahutu cyangwa Abatutsi, bigira ingaruka ku baturage bose, ndabasaba ko muzakomeza kwitabira gahunda zose zizakomeza mu minsi ijana, tukanakomeza kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi”.
Govereneri Mufulkye Fred aranenga abari abayobozi babibye amacakubiri mu baturage bayoboraga bikaza kubabyarira jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.
Ati “birababaje kubona ubuyobozi bukwiriye kuba bufasha abaturage kuva mu bibazo bibugarije no guharanira iterambere ryabo aribwo bwagize uruhare mu kubigisha amacakubiri n’ubwicanyi hagamijwe gutsemba Abatutsi”.
Urwibutso rwa Musha rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 20,100 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


