U Busuwisi: Hakusanyijwe inkunga ya Miliyoni 528 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha abababaye muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Mata 2018, nibwo i Geneve mu Busuwisi habereye inama y’abaterankunga igamije gufasha abaturagae bafite ibibazo bikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi nama, byari biteganijwe ko bakusanya inkunga ingana na  miliyoni 530 z’amadolari ya Amerika . Gusa ntabwo byashobotse kuko bakusanyije miliyoni 528 z’amadolari. Aya mafaranga akaba azafasha Abanye Congo bababaye kurusha abandi.

N’ubwo aya mafaranga yabonetse , aracyari make kuko umuryango w’abibumbye uvuga ko hakenewe miliyari 2 n’ibihumbi magana abiri by’amadorari muri uyu mwaka, kugira ngo hafashwe abaturage ndetse n’impunzi bakeneye imfashanyo byihutirwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gufasha muri Loni, Mark Lowcock yishimira intambwe yatewe kuko ntiyateganyaga aya mafaranga yose mu nama imwe. Abahagarariye abandi bagera ku ijana,  nibo bari muri iyi nama.

Radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, itangaza ko abahagarariye Leta ya Congo batitabiriye iyi nama kuko bashinja Loni gukabya iyo ivuga ibibazo biri muri Congo.

Umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres mu butumwa yatanze, yatangaje ko ibibazo biri muri Congo bikomeye cyane kurusha mu bindi bihugu ku Isi, by’umwihariko ko abaturage ba Congo bari mu mazi abira.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Nkurunziza  Viateur  Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *