Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen. James Ajonga Mawut yagiye kubagirwa impyiko muri Miiri nyuma y’aho u Budage bumwangiye kwinjira ku butaka bwabwo nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we.
Umuvandimwe wa Gen Mawut witwa Ubeer Mawut, avuga ko bafashe umwanzuro wo kujya I Cairo banyuze muri Israel nyuma yo kumwa visa yo kwinjira mu Budage.
Ni mu gihe byari biteganyijwe ko uyu mugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo yagombaga kujya kuvurirwa mu Budage nk’uko urubuga Spyreports dukesha iyi nkuru ruvuga.
Ibizamini byo kwa muganga nk’uko umuvandimwe we avuga, byagaragaje ko Gen Mawut afite ikibazo cya infection mu mpyiko, mbere yo kongeraho ko abaganga b’I Cairo bamubaze neza.
Umuvugizi w’ingabo za Sudani y’Epfo, Lul Ruai Koang, yemeje aya makuru y’uko umuyobozi wabo yakiriwe mu bitaro by’I cairo, ariko yanga kugira icyo atangaza ku burwayi bwe.
Gen James Ajong Mawut yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo muri Gicurasi 2017, asimbuye Gen. Paul Malong Awan wari umaze iminsi afitanye ibibazo na perezida Salva Kiir.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


