Imiryango itegamiye kuri leta ya The Resolve na invisible children iravuga ko n’ubwo Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda,LRA (Lord Resistance Army)n’ubwo uyu mutwe utakivugwa ariko ukomeje ibikorwa byo gushimuta abaturage bigaragaza ko ukiriho n’ubwo byavuzwe ko warangiye. Ibi bikaba biteye impungenge ibihugu bya RDC na Centrefrique
Hashize imyaka itari munsi y’ibiri bivugwa ko umutwe wa LRA utagikora kuko nta mbaraga ufite ariko ibimenyetso biriho biragaragaza ko ugikora. Raporo yasohowe n’imiryango ya The resolve na Invisible children yombi ikorera muri Centrefrique na RDC iravuga ko uyu mutwe uri kwegeranya imbaraga zishobora kwangiza byinshi mu gihe uzakomeza kureberwa.

Mu ntangiriro z’uyu muwaka uyu mutwe uravugwaho gushimuta abantu 217muri Centrefrique. Uyu mubare ukaba wikubye inshuro ebyiri ku bantu washimuse mu mwaka wa 2015.
Aba bantu bashimutwa bahita bifashishwa muri ako kanya nk’abikorezi b’ibisahurano uyu mutwe uba wibye. Aba kandi baza biyongera ku bana basaga 40 uyu mutwe wafashe bugwate nk’uko iyi miryango yombi ibyemeza.
Mu mezi make ashize uyu mutwe washyize mu gisirikare abana barenga 10.
Kuri ubu uyu mutwe watangiye gutoza igisirikare abo washimuse hirya no hino muri Afurika nyuma y’aho biyibereye imbogamizi gushakira abarwanyi muri Uganda. Aba bari gutozwa igisirikare bakaba bagamije kuziba icyuho cy’abarwanyi baturuka Uganda babuze.
Uyu mutwe ngo abasirikare bashya utoza bafite imyaka iri hagati ya 10 na 20 bafite ubuzima bwiza, bashoboye gukora urugendo rurerure, bashobora gukora ndetse bashoboye kurwana intambara bahanganye n’umwanzi.
Iyi miryango yombi ivuga ko ibikorwa bya LRA biteye impungenge ko bidakomwe mu nkokora byateza ibibazo by’umutekano mu karere. Ikaba isaba ibihugu bya Centrefrique na RDC gufata ingamba zikarishye zo kurinda abaturage babo LRA.
Uyu mutwe uvugwaho ko iyo ugiye kugaba ibitero ubigaba mu bice bya kure kugira ngo abashefu badakorwaho. Aha hatangwa urugero rw’uko i Kafia Kingi agace kari hagati ya Sudani na Centrefrique aho Joseph Kony umukuru wawo aherereye ko nta bitero uyu mutwe ushobora kugaba hafi y’aho mu rwego rwo kumurinda.
Muri Centrefrique aba barwanyi bagabye ibitero byinshi mu ntangiriro z’uyu mwaka. Muri ibi bitero barasahuraga, bagatwika imidugdu y’abaturage ndetse bagafata bugwate abaturage. Hari hashize igihe gito Joseph Kony asabye abarwanyi be kudasahura abaturage.
Mu gihugu cya RDC uyu mutwe wahinduye imirwanire . Aba barwanyi bakora imirongo minini y’abasirikare iyo mirongo bakayiremamo udutsinda duto duto bakaduha amafaranga yo kujya gushaka amafunguro y’umutwe wose ndetse n’ibikoresho nkenerwa mu mujyi mu kugaruka bakagarukana abo bafashe mpiri.
Uyu mutwe kandi ngo ufite ba rushimusi bajya guhiga amahembe y’inzovu muri pariki ya Garamba. Muri centrefrique bajya guhiga aho bacukurira Diyama bakazambura abazicukura, abandi bagafatwa mpiri. Aho ngo aho bajya gushimuta izi diyama bareba niba hegeranye n’ishyamba kugira ngo nyuma y’ibi bitero bahite baryihishamo kugira ngo hatagira ibindi bitero bibagabwaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com


