Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR) ryagiranye n’itangazamakuru ikiganiro, kuri uyu wa 05 Werurwe muri Gulf Hotel ku Kimironko, cyari kigamije kubabwira ingamba zimwe na zimwe bafite zirimo kwitegura kujya guhatanira kuyobora igihugu, kunenga zimwe muri gahunda za Leta zirimo ubuvuzi buciriritse bwa Mituelle de santé n’ibibazo bagenda bahura nabyo, ndetse anavuga ku ngabo n’igipolisi bivugwa ko ari iby’ishyaka riri ku butegetsi.
Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Democratic Green Party of Rwanda, yabajijwe n’abanyamakuru niba bazashobora gukura ishyaka FPR ku butegetsi kandi rifite igisirikare n’igiporisi n’imbunda ndetse baranarwanye intambara yo kubohora igihugu.
Frank Habineza yasubije ko icyo gisirikare n’igipolisi abanyamakuru bavuga atari ibya FPR ahubwo ar’iby’Abanyarwanda, kubw’ibyo nibaramuka babatoye ngo akaba yumva bazakurikiza ibyo Abanyarwanda bifuza kuko igihugu ari icy’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Niyo mpamvu igipolisi cyitwa Rwanda National police ,igisirikare cyikitwa Rwanda Defence Forces bivuze ko ari iby’Abanyarwanda atari ibya FPR”.
Dr Habineza yakomeje atebya agira ati: “Ahubwo ko igipolisi n’igisirikare ari iby’Abanyarwanda kuki njye batampa umupolisi undinda kandi hari abandi babafite ?

Umuyobozi wa Green Party yakomeje avuga ko barimo kwitegura ku buryo bazajya guhatanira umwanya wo kuyobora igihugu ndetse bakabikora n’imbaraga nyinshi nkuko ahandi biba, nko muri Uganda aho ngo Opozisiyo yahatanye na Museveni ku buryo bugaragara kandi nta kibazo biba biteye.
Bimwe mu bintu ishyaka Green Party ngo rikomeje kunenga ubutegetsi muri gahunda zabwo, harimo kubuza amashyaka gusaba inkunga ku giti cyayo aho bavuga ko mu bindi bihugu amashyaka asaba inkunga kandi nta kibazo biteza no mu Rwanda bakaba basaba ko Leta icyo kintu yagikuraho kuko nayo inkunga ibona itayihagije kandi Amashyaka amwe n’amwe ashobora kwishakira inkunga mu mahanga.
Ku kijyanye na Mituelle de santé yashyizwe mu kigo cya Leta RSSB, banenze cyane uburyo icyo kigo kitaringaniza abantu bose mu kwivuza aho bamwe bavurwa bakoresheje Rama abandi bagakoresha Mituelle de santé ariko bamwe bakavurwa neza ariko abandi bakivuza bigoranye ndetse hakaba hari n’imiti badashobora kubona bakaba basaba ko habaho kuringaniza mu myivurize.
Umunyamabanga uhoraho muri Green Party Ntezimana Jean Claude akaba yavuze ko abakoresha uburyo bwa Mituelle de santé hari amavuriro batemerewe kwivurizamo kandi wajya kumva ukumva hari abayobozi bariye amafaranga ya Mituelle de Sante ukibaza impamvu batarya aya Rama cyangwa ubundi bwishingizi bwo kwivuza.
Basoza ikiganiro nk’uko Umusingi dukesha iyi nkuru ukomeza uvuga, Frank Habineza mu bibazo byinshi yavuze Abanyarwanda bafite birimo kubura amazi, aho yavuze ko ibice bimwe by’umujyi wa Kigali ijerekani igura amafaranga Magana atanu ,mu cyaro ugasanga hamwe na hamwe bavoma amazi mabi ndetse bamwe bayasangira n’inyamanswa akaba yavuze ko niba Abanyarwanda bashaka ubuzima bwiza bakagira amazi meza ,isuku ,umwuka mwiza n’imibereho myiza muri rusange bagomba gutora Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu maze igatsinda ikabagezeho ibyiza gusa.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye gutinyuka bagatora abo bashaka babafitiye akamaro kandi akaba abizeza ko nibatora Green Party nkuko idahwema guhora ibasabira ibyiza, ibitagenda igasaba Leta bigahinduka nibayitora mu matora y’umukuru w’igihugu bazaba batoye ibyiza ,ubuzima bwiza n’igihugu kiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


