Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ryerekeye kutabasha kwishyura imyenda n’igihombo

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Mata 2018 yafunguye igihembwe kidasanzwe ubwo hemezwaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye kutabasha kwishyura imyenda n’igihombo n’umushinga w’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Minisitiri Evode Uwizeyimana yagejeje ku Nteko Rusange ubusobanurampamvu ku mushinga w’itegeko ryerekeye kutabasha kwishyura imyenda n’igihombo.

Mu gutegura uyu mushinga w’itegeko mgo hifashishijwe amategeko y’ibihugu nka Canada, Singapore, New Zealand, Australia n’Ubwongereza byavuguruye amategeko yabyo yerekeye igihombo.

Mu gutegura uyu mushinga w’itegeko hifashishijwe abafatanyabikorwa benshi berekana ko itegeko rikoreshwa ubu ridasobanutse kandi ridasubiza ibibazo by’ubucuruzi bigamije guteza imbere ishoramari rigamije guteza u Rwanda imbere no kugendana n’icyerekezo cya Gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS 2) u Rwanda rwiyemeje. Itegeko ubu ntirisubiza ibibazo biriho kubera impamvu zitandukanye

Avuga ko icyari kigamijwe mu kwigira kuri ibi bihugu byateye imbere ngo kwari ugukora itegeko ryoroheye buri wese no gukura imbogamizi zitari ngombwa mu itegeko ku buryo bifasha amasosiyete n’abantu ku giti cyabo kongera umusaruro .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *