Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na RPF-Inkotanyi

Itsinda ry’ayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa ryitwa ‘Communist Party of China(CPC) bayobowe na Dr.Ji Zihye kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mata 2018, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu rwego rwo kungurana ibitekerezo n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, Rwanda Patriotic Front(RPF-Inkotanyi) ku bijyanye n’imiyoborere. Mu […]

Ikihebe kabuhariwe cyagize uruhare mu bitero byo kuwa 11 Nzeri muri Amerika cyatawe muri yombi

Ikihebe kabuhariwe, Mohammed Haydar Zammar, gifite ubwenegihugu bw’u Budage cyagize uruhare mu bitero byagabwe kuri World Trade Center kuwa 11 Nzeri 2001 cyafatiwe muri Syria nyuma y’igihe kinini cyaraburiwe irengero nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Mohammed Haydar Zammar yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’Abakurude mu majyaruguru ya Syria kuri ubu […]

RDC: Inzu 60 zimaze kurengerwa n’amazi nyuma y’imvura y’iminsi itatu.

Amazu agera kuri 60 harimo n’ibyumba by’amashuri mu ntara ya Katanga iherereye muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, zimaze kurengerwa n’umwuzure nyuma y’imvura imaze iminsi itatu igwa. Abaharanira inyungu z’abaturage( société civile locale) mu mugi wa Mulunguishi baravuga ko amazi atembera mu mugezi witiriwe uyu mugi yayobye, agana mu mazu. Umwe mu bagize iri tsinda, […]

RCS: Abofisiye 236, Abasuzofisiye n’Abawada 1059 bazamuwe mu ntera

Tariki ya 11 Mata 2018, Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro yemeje Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Abofisiye Komiseri, Abosifisiye bisumbuye n’Abofisiye bato 236. Iyo nama kandi yemeje Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera Abasuzofisiye n’Abawada 1059. Mu ba ofisiye komiseri bazamuwe harimo CP Charles MUSITU wahawe […]

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Inama y’impuguke mu bya gisirikare hagati ya Tanzania n’u Rwanda yabereye ku cyicaro gikuru cy’igisirikare cya Tanzania, TPDF, I Dar es Salaam guhera kuwa 16 kugeza kuwa 18 Mata, yateranye mu rwego rwo kurangiza umushinga w’amasezerano y’ubwumvikane  ku bufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Maj. Gen K.P. Njelekela, niwe wari uyoboye uruhande rw’igisirikare cya […]

Kubeshywa,kurazwa amajoro,kwitwa imbwa… bimwe mubyo umuraperi Khalifani atazibagirwa

umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip-Hop Nizeyimana Odo uzwi nka Khalfani yakomoje ku nzira yanyuzemo itoroshye kugirango abe ageze aho ageze ubu doreko ari no kurutonde rw’abahanzi icumi bagomba guhatanira igihembo rukumbi cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8rizatangira muri Gicurasi. ni mukiganiro yagiranye na isango star ubwo yaganirizwaga kubuzima bwe bwamuranze ndetse […]

Umunyarwandakazi yahawe amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bw’u Burundi

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi kuri uyu wa gatatu, itariki 18 Mata 2018 yasohoye itangazo rimenyesha Umunyarwandakazi, Nkomeza Christine ko adakenewe ku butaka bw’u Burundi ahabwa amasaha 48 ngo abe yavuye muri iki gihugu nyuma yo gukekwaho ibikorwa biteye amakenga. Uyu munyarwandakazi akaba yemerewe gusohoka mu Burundi akaba yakwerekeza mu kindi gihugu ashaka. Itangazo ryashyizwe […]

Amajyaruguru: Hafashwe ingamba zo gukemura burundu ibibazo by'abaturage

Nyuma yo kubona ko hari abaturage benshi bagana Intara y’Amajyaruguru basaba gukemurirwa ibibazo bijyanye n’ubutaka, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yafashe ingamba yo kujya ahura n’abaturage buri wa kabiri w’icyumweru kandi kikaba igikorwa gihoraho kugeza igihe ibibazo byose bihari bizarangirira burundu. Ni mu rwego kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Mata […]

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ryerekeye kutabasha kwishyura imyenda n’igihombo

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Mata 2018 yafunguye igihembwe kidasanzwe ubwo hemezwaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye kutabasha kwishyura imyenda n’igihombo n’umushinga w’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Minisitiri Evode Uwizeyimana yagejeje ku Nteko Rusange ubusobanurampamvu ku mushinga w’itegeko ryerekeye kutabasha kwishyura imyenda n’igihombo. Mu gutegura uyu mushinga […]

RDF yatanze ibisobanuro ku kuntu abasirikare bayo 2 bisanze ku butaka bwa Congo

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyasobanuye impamvu abasirikare bacyo babiri baherutse gufatirwa muri Congo bisanze ku butaka bw’iki gihugu, gishimangira ko ahanini byatewe no kuba nta mbago zigaragaza aho ibihugu byombi bigabanira, ndetse kibutsa ko kenshi u Rwanda narwo rwagiye rufatira abasirikare ba Congo ku butaka bwarwo rukabasubiza. Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Mata nibwo […]

Perezida Kagame na Museveni bategerejwe muri Ethiopia

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni bategerejwe muri Ethiopia mu minsi iri imbere mu nama igamije koroshya ishyirwaho rya kaminuza y’Abanyafurika (Pan-African University) nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia. Perezida kagame ndetse na perezida Museveni bakaba bazitabira iyi nama y’iminsi ibiri iteganyijwe guhera kuwa 23 kugeza kuwa […]

Nyagatare: Umusaza warokotse jenoside afite impungenge z’umutekano we

Gahakwa Twaha, Umusaza warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ahangayikishijwe n’umutekano w’ubuzima bwe n’umuryango we, nyuma yo gukorerwa igikorwa cy’iterabwoba mu cyumweru cy’icyunamo. Gahakwa ni umusaza w’imyaka 68 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Cyembogo, umurenge wa Matimba ho mu karere ka Nyagatare. Ku munsi wa gatatu  w’icyumweru cy’icyunamo ahagana saa munani z’ijoro […]

Mike Pompeo uyobora iperereza rya Amerika yabonanye na Perezida wa Koreya mu ibanga

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika,  Mike Pompeo, yagiriye uruzinduko rw’ibanga muri Leta ya Pyongyang, aho yagiranye inama na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Amerika, ngo iyi nama yari igamije gutegura uburyo Perezida Donald Trump na Kim Jong Un bazahura, bakagirana ibiganiro. BBC itangaza ko […]