Ikihebe kabuhariwe, Mohammed Haydar Zammar, gifite ubwenegihugu bw’u Budage cyagize uruhare mu bitero byagabwe kuri World Trade Center kuwa 11 Nzeri 2001 cyafatiwe muri Syria nyuma y’igihe kinini cyaraburiwe irengero nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Mohammed Haydar Zammar yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’Abakurude mu majyaruguru ya Syria kuri ubu akaba ari guhatwa ibibazo nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi b’ingabo z’Abakurde.
Ikinyamakuru Bild cyo mu Budage cyatangaje ko Zammar yafashwe n’ingabo z’Abakurde, umwe mu mitwe irwanira muri Syria uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa Islamic State mu majyaruguru y’iki gihugu.
Uyu mugabo, ufite inkomoko muri Syria ariko afite n’ubwenegihugu bw’u Budage, akaba yarabaga mu mujyi wa Hambourg, avugwaho kuba ari we washatse ibyihebe byagabye ibitero byo kuwa 11 Nzeri 2001 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


