Nyuma yo kubona ko hari abaturage benshi bagana Intara y’Amajyaruguru basaba gukemurirwa ibibazo bijyanye n’ubutaka, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yafashe ingamba yo kujya ahura n’abaturage buri wa kabiri w’icyumweru kandi kikaba igikorwa gihoraho kugeza igihe ibibazo byose bihari bizarangirira burundu.
Ni mu rwego kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Mata 2018, Guverineri Gatabazi afatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bahuriye n’abaturage b’Umurenge wa Muhoza bafite ibibazo by’ubutaka kuri Sitade Ubworoherane bagafatanya kubikemura. Nk’uko byatangajwe na Guverineri Gatabazi, ibibabazo abaturage bagaragaje bishingiye ahanini ku byangombwa by’ubutaka, ku amakimbirane yo mu miryango, ku ngurane ku butaka bw’ahubatswe ibikorwaremezo (amashanyarazi, amazi, imihanda,…), ku mipimire y’ubutaka n’ibindi.
Yabivuze muri aya magambo, “Ibibazo by’ubutaka bishingiye ahanini ku byangombwa, ku myandikire, k’uburyo abaturage bagiye biyandikisha rimwe na rimwe hakajyamo amakosa yaba aturutse ku muturage, yaba aturutse k’uwandika, yaba aturutse ku bipimo, uko GPS yapimye ubutaka yenda bajya aho ubutaka buherereye (terrain) rimwe na rimwe bagasanga binyuranye, byanze bikunze ibibazo bizakomeza kubaho, ariko icyo twifuza mbere na mbere ni uko Ikigo cy’ubutaka cyakwegera abaturage kugira ngo bakosoze ibyangombwa byabo, noneho abaturage bakagira ibyangombwa byuzuye, bikosoye biriho amazina nyayo ku buryo n’ubwo yazabiha abazamukomokaho batazahura n’ibibazo”.
Guverineri Gatabazi yasabye abaturage kujya kujya bamenya amakuru y’ubutaka bwabo, kuko hari igihe usanga umuturage aje kubaza ikibazo ku Ntara kandi yagombye kukibaza ku rwego rw’Umurenge cyangwa Akarere. Aha yaboneyeho gusaba abayobozi mu nzego z’ibanze kujya begera abaturage bakabasobanurira no gukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage batunge ibyangombwa by’ubutaka byuzuye.

Ikindi yasabye ni uko ibibazo bibonetse mu mipimire y’ubutaka bigomba kujya gukemurirwa aho ubwo butaka buherereye aho kubikemurira mu biro, kugira ngo abaturiye ubwo butaka na bo babigiremo uruhare. Guverineri Gatabazi yaboneyeho kandi gushishikariza abaturage kujya banyurwa n’imyanzuro iba yafashwe, kuko hari abo usanga birirwa biruka mu nzego basaba gukemurirwa ibibazo kandi nta kuri bafite.
Twabamenyesha ko ibibazo byose bijyanye n’ubutaka abaturage b’Umurenge wa Muhoza babajije, bimwe byahawe ibisubizo, ibindi bigahabwa umurongo w’uburyo bigomba gukemuka. Iyi gahunda kandi izakomereza mu tundi Turere nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru


