Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyasobanuye impamvu abasirikare bacyo babiri baherutse gufatirwa muri Congo bisanze ku butaka bw’iki gihugu, gishimangira ko ahanini byatewe no kuba nta mbago zigaragaza aho ibihugu byombi bigabanira, ndetse kibutsa ko kenshi u Rwanda narwo rwagiye rufatira abasirikare ba Congo ku butaka bwarwo rukabasubiza.
Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Mata nibwo igisirikare cya Congo cyasubije u Rwanda abasirikare babiri barimo ufite ipeti rya ofisiye, bafashwe binjiye mu gihugu cy’abaturanyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku mugoroba wok u Cyumweru.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rikaba rivuga ko hari saa mbiri z’ijoro kuwa 15 Mata, ubwo umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant n’undi ufite ipeti rya Private bo muri batayo ya 11, bari ku irondo, bakisanga by’impanuka bambutse umupaka mu Karere ka Rubavu.
Iri tangazo rikaba rikomeza rivuga ko byatewe no kuba nta mbago zigaragaza aho u Rwanda na repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bigabanira, rigakomeza rivuga ko bibabaje ariko ko kurenga imipaka ku mpande zombie bikunze kubaho, ndetse u Rwanda rukaba rwaragiye kenshi rusubiza Congo abasirikare bayo babaga bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda. Abasirikare ba FARDC 34 bakaba bamaze gufatirwa mu Rwanda binjiye mu buryo nk’ubu bagasubizwa iwabo hagati ya 2016 na 2018.
Mu kiganiro yahaye The New Times, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Col Innocent Munyengango, yavuze ko aba basirikare b’u Rwanda barekuwe nyuma yo kugenzura bagasanga nta mugambi mubi bari bafite usibye kwambuka umupaka bibeshye bitewe n’uko ari bwo bari bacyoherezwa gukorera muri iki gice cyegereye umupaka.
Yagize ati: “Aba ni abasirikare bashya boherejwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu byumweru nka bibiri bishize. Birashoboka cyane ko batari bamenyereye teritwari bikaba byaratumye bibeshya bakambuka muri Congo.”
Nyuma yo gufatwa, igisirikare cya Congo cyabashyikirije urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura (EJVM) rukora iperereza nyuma yo gusanga nta mugambi mubi wagenzaga aba basirikare basubizwa mu Rwanda.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


