Umukinnyi wa filime mu Rwanda, Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya, yatangaje ko yishimira uburyo umugabo we, Irenge Christian, yamweretse ukuri kuva bagitangira gukundana. Avuga ko akimara kwemera urukundo rwabo, umugabo we yahise amubwira ko afite umwana yabyaranye n’undi mugore, ibintu byatumye bemeranya gutangira ubuzima bushya nta cyo bahishanya.
Lynda asobanura ko nyuma y’igihe gito cyane bemeranyije gukundana, bajyanye muri siporo rusange izwi nka Car Free Day, nyuma bakomeza kuganira byimbitse basangira, ari bwo Christian yamubwiraga ibyamubayeho byose birimo no kugira umwana.
Yavuze ko ibyo byamushimishije cyane kuko yabonye umugabo w’inyangamugayo utagira icyo amuhisha, haba ku buzima bwe bwite n’ibyo atunze.
Ibi abitangaje mu gihe hari hamaze iminsi humvikana ibihuha ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko mu rugo rwabo harimo ibibazo bishingiye ku mwana umugabo we yaba yarigeze guhisha mbere yo gushyingiranwa. Lynda yabihakanye, avuga ko nta na rimwe asuzugura umugabo we nk’uko byavugwaga.
Ku ruhande rwe, Christian nawe yashimangiye ko atari umuntu ucishwa bugufi cyangwa utegekwa mu buryo budakwiye, agaragaza ko bafitanye umubano ushingiye ku bwubahane.
Bombi bavuga ko mbere yo kuba umugabo n’umugore, ari inshuti magara, kandi iyo mibanire ari yo ibafasha kubaka urugo rwabo mu bwumvikane.
Byongeye kandi, aba bombi batangaje ko bafite filime nshya y’uruhererekane bise “Muri Lodge Series”, igaragaza inkuru y’umugabo ufite imyitwarire yo guca inyuma umugore we, bikagira ingaruka ku nshingano zo mu muryango.


