Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Mata 2026, urukiko rwo muri Uganda rwakatiye umugabo igihano cyo kwicwa azira kwica abana bane bato muri uku kwezi ku ishuri ry’incuke, mu gitero cyateje uburakari muri rubanda no guhangayikishwa n’umutekano w’abana b’abanyeshuri muri iki gihugu.
Umucamanza yavuze ko iperereza ryakozwe kuri terefone na mudasobwa igendanwa bya Christopher Okello Onyum ryasanze yarakoze ubushakashatsi ku “mashuri ari hafi ye” no ku mutwe wa “ISIS uca abantu imitwe”.
Polisi yavuze ko muri iki gitero cyagabwe ku itariki ya 2 Mata ku ishuri ry’incuke mu murwa mukuru, Kampala, Onyum w’imyaka 39 yateye icyuma abana bane bafite hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu, mbere y’uko umuzamu amufata. Ababyeyi bararakaye bagerageza kumwihanira mbere y’uko afungwa.
Onyum yari yahakanye icyaha cy’ubwicanyi, kandi umwe mu bamwunganira yari yavuze ko akwiye kugirwa umwere kubera ko yari amaze igihe kinini adafite imitekerereze mizima kandi yari yarajyanywe mu bitaro by’indwara zo mu mutwe.
Umucamanza Alice Komuhangi Khaukha ubwo yatangazaga igihano yagize ati: “Sinshidikanya mu bitekerezo byanjye ko gushakisha ‘ISIS ica imitwe’ byateguriye ushinjwa kugaba iki gitero cyahitanye abantu”.
Yamaganye ibyatangajwe n’umwunganizi we avuga ko Onyum afite ikibazo cyo mu mutwe, avuga ko iki gitero cye cyatwaye iminota itarenze irindwi, cyari cyateguwe neza.

Onyum yagaragaye aseka aho yari yicaye mu rubanza rwe, umwunganizi we avuga ko ari ibigaragaza ko umukiriya we afite ikibazo cyo mu mutwe.
Nubwo Uganda ikomeje gutanga igihano cy’urupfu ku byaha bikomeye nk’ubwicanyi, umuntu uheruka kwicwa nyuma yo kugikatirwa yanyonzwe mu myaka hafi 20 ishize.
Source: Reuters


