Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, Komine Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR), yageze mu gace ka Minembwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ijyanye ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bamaze imyaka igera kuri icyenda babayeho mu ntambara z’urudaca.
Abaturage batuye mu misozi miremire ya Minembwe bagaragaje ibyishimo n’icyizere cy’amahoro, bavuga ko uku kuhagera kw’uyu muryango ari ikimenyetso cy’uko ubuzima bushobora kongera gusubira mu buryo busanzwe.
Umuyobozi w’agace ka Minembwe, Col. Gikwerere Charles wakiriye izi ntumwa, yavuze ko ubufasha bwazanywe bugamije gukemura ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imiti cyari cyugarije abaturage.
Ati: “Ni byo, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, Komite Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ubutabazi yageze hano ku mugoroba. Twabakiriye, batubwira ko baje gutanga ubuvuzi ku baturage. Hano hari ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imiti, turizera ko ubufasha bwabo bugiye gufasha abaturage.”
Ibi bibaye mu gihe ibikorwa by’umutekano muke bikomeje, aho ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zikomeje kugaba ibitero ku baturage b’ako gace. Ubu, abaturage benshi bavuga ko batakijya mu mirima yabo kubera gutinya umutekano muke.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko imyigaragambyo iheruka kubera mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya na Canada, yakozwe n’abanyamulenge bamagana ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubw’i Bujumbura, ishobora kuba yarashyize igitutu ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Hari amakuru avuga ko bamwe mu Banyamulenge bashinjwa gufata umugongo benewabo, bakomeje gutegura imyigaragambyo mu Burundi, igamije kwamagana u Rwanda ndetse n’abandi Banyamulenge bagaragaje ibitekerezo byabo mu myigaragambyo iheruka.
Ibi byose bibaye mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bihuza leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 bikomeje kugenda biguru ntege, bigaragaza ko inzira y’amahoro ikiri ndende kandi igoye.


