RDC: Inzu 60 zimaze kurengerwa n’amazi nyuma y’imvura y’iminsi itatu.

Sangiza iyi nkuru

Amazu agera kuri 60 harimo n’ibyumba by’amashuri mu ntara ya Katanga iherereye muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, zimaze kurengerwa n’umwuzure nyuma y’imvura imaze iminsi itatu igwa.
Abaharanira inyungu z’abaturage( société civile locale) mu mugi wa Mulunguishi baravuga ko amazi atembera mu mugezi witiriwe uyu mugi yayobye, agana mu mazu.
Umwe mu bagize iri tsinda, Radio Okapi itatangaje izina, yagize ati “ Ubu amazu yarengewe, abaturage bari kurara hanze, abanyehuri na bo ntibabona aho banyura ngo bajye kwiga, ibyo kurya n’ibindi bikoresho na byo byarengewe n’amazi.”
Iri tsinda n’abayobozi mu nzego z’ibanze kandi barasaba leta ya Congo ubufasha kuri ibi biza.
Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *