Eric na Donald Junior Trump, abahungu 2 b’umuherwe akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida muri Amerika Donald trump baravugwaho kuba ari abahigi b’inyamaswa zigomba kubungwabungwa kubera ubuke bwazo ku mugabane wa Afurika kandi bakaba nta kibazo babibonamo
Ubuhigi bw’inyamaswa zateganyijwe kubungabungwabungwa ziba mu mapariki ni bimwe mu byinjiza amafaranga atagira ingano ku baherwe bamwe na bamwe b’abazungu cyane cyane abo muri Amerika.
Mu mwaka ushize wa 2015 mu kwezi kwa karindwi umuganga w’amenyo muri leta ya Minnesota Walter Palmer yishe intare yamenyekanye muri Zimbabwe izwi ku izina rya Cecil ayigurisha amadolari agera 55,000 ni ukuvuga hafi miliyoni 43 uvunje mu manyarwanda.

Abahungu b’umuherwe ku mwanya wa Perezida muri leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump baravugwaho kuba ba rushimusi ku mugabane wa Afurika aho bahiga inyamaswa z’inkazi birengagije ko Walter Palmer yari yihanangijwe ndetse agafatirwa ibihano ku bushimusi yari amaze iminsi akoze.
Eric na Donald Junior Trump ntibayobewe ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi ntibayobewe ko bishobora kuviramo se inzira yo gutsindwa mu matora arimo ariko ntibibabuza ubushimusi bakora muri Afurika nk’uko Ikinyamakuru La Liberation kibivuga.
Aba bagabo bombi bavugwaho ko kuwa gatandatu w’icyumweru gishize bishe ingwe, bategwa ingona barayica, bica inzovu bayitwara umurizo n’izindi. Nta kindi aba bahungu babikorera uretse kwishakira amafaranga n’abafana.
Ubwo yabibazwaga mu kwiyamamaza kwe, Donald Trump yareruye avuga ko abahungu ari abahigi. Ati « Abahungu banjye bakunda guhiga kandi ni abanyamuryango ba NRA (National Rifle association :itsinda rizobereye mu gushakisha amajwi yakwemeza ko leta ya Amerika ikomeza umugambi wo gutunga imbunda mu baturage ».
Ibi Donald yabivugaga agaragaza ko yishimiye ko abantu batunga imbunda leta ikabyemeza ariko zigakoreshwa mu buhigi.
Mu kuboza 2015 Leta Zunze ubumwe za Amerika zashyize intare za Afurika no mu Buhinde ku rutonde rw’inyamaswa ziri mu kaga. Iki gihugu kivuga ko ku isi hose hasigaye amoko y’intare atageze ku 20,000.
Igitangaje n’uko abahigi bazo kandi zakijijije babarizwa muri iki gihugu kiri kubatabariza ariko ntacyo kibavugaho. Abandi bari ahandi hatari muri Amerika iki gihugu kikaba kibakurikirana.
Nanone kandi ubu buhigi bufatwa nk’aho ari igikorwa cyiza kuko nta gihano gihabwa ababukoze dore ko ahubwo bahabwa impapuro zo kubaha uburenganzira bwo guhiga izi nyamaswa z’inkazi nk’uko n’aba bahungu ba Trump bazihawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


