Nyagatare: Imvura ikabije yangije impombo nyinshi z’amazi bitera ibura ry’amazi

Sangiza iyi nkuru

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu karere ka Nyagatare yatumye umugezi wa Ngoma wuzura bituma impombo 10 z’amazi ndetse n’ibigega mu mirenge 8 y’aka karere byangirika, ingaruka ziba kubura amazi bikabije ndetse n’isuri yatumye bigorana kubasha gutunganya amazi yakomezaga kuza yuzuyemo icyondo, ariko ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi meza, WASAC, kiravuga ko ku bufatanye n’abaturage babashije gukura iki cyondo mu mazi nubwo bisaba guhozaho nk’uko kibitangaza mu itangazo cyageneye itangazamakuru.
Iri tangazo rirakomeza rivuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, igisirikare, igipolisi n’izindi nzego basuzumye imiterere y’iki kibazo ubu hakaba hari kurebwa icyakorwa ngo gikemuke mu gihe kitarambiranye.
Hagati aho ariko, abakozi b’iki kigo muri aka karere baravuga ko bamaze kubona impombo zikeneye gusanwa cyangwa ahakeneye gusimbuzwa hashyirwamo inshyashya, mu gihe hari izindi zigomba gushakirwa ahandi zinyuzwa hakanashyirwa uburyo bwo kuzirinda ngo zitazongera kwangirika.
Umuyobozi wa WASAC ushinzwe imirimo y’itangwa  ry’amazi n’isukura mu mujyi, Methode Rutagungira, yijeje ko iki kibazo kidashobora kumara iminsi itanu kitarakemuka.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *