Kampala:Umunyarwanda ukora ubumotari arashinjwa kuba intasi no gutunga imbunda

Umuryango wa Claude Iyakaremye uratabaza nyuma y’aho uyu Munyarwanda bivugwa ko akora akazi k’ubumotari muri Kampala aterewe muri yombi mu buryo budasobanutse muri Werurwe n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI aho ari gushinjwa kuba intasi y’u Rwanda no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko. Umunyamategeko ukurikirana ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, Eron Kiiza yabwiye itangazamakuru kuri […]

Sudani: Perezida Omar al-Bashir yirukanye uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga

Perezida wa Sudani Omar al-Bashir yirukanye minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Ibrahim Ghandour nyuma yuko uyu mu minisitiri atangaje abadipolomate bahagarariye icyo gihugu mu mahanga bamaze igihe kirekire badahembwa. Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Sudani( SUNA) perezida Bashir yirukanye Ibrahim Ghandou kuwa 19 Mata 2018. Ibi biro bigira biti’’Perezida Omar al-Bashir kuri uyu mugoroba, yirukanye minisitiri […]

Burundi: Abantu 8 bafunzwe bazira gucura umugambi wo kuzahungabanya amatora yakamarampaka

Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko cyataye muri yombi abantu 8 bashinjwa gucura umugambi wo guhungabanya amatora ya Kamarampaka ku ivugururwa ry’itegeko nshinga ategerejwe muri Gicurasi 2018. Umuvugizi wa Polisi y’iki gihugu Pierre Nkurikiye, yatangaje ko mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano, basanze intwaro 2 ndetse n’ibiturika mu rugo rw’umuntu umwe ukekwaho gucura uyu mugambi mu burengerazuba […]

APR FC inyagiye Marines FC imvura y’ibitego biyifasha kuguma imbere

Ikipe ya APR FC itsinze ikipe ya Marines FC ibitego 5 kuri 2 mu mukino wa shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa 17 bifasha APR kuguma ku ntebe y’icyubahiro. Ni umukino wabereye kuri sitade Amahoro Iremera kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Mata 2018. Ikipe ya APR FC yatangiye yataka cyane bituma ku […]

Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu

Uwitwa Francois Nsengiyumva uherutse gutabwa muri yombi azira gupfobya jenoside, kuri uyu wa kane nimugoroba yaraye agerageje gutoroka kasho ya station ya polisi ya Kibungo araraswa bimuviramo gupfa Biravugwa ko Nsengiyumva yari avuye ku musarani agakubita igikubara umupolisi wari ubarinze akiruka ashaka gucika maze umupolisi agahaguruka agahita amurasa undi agahita apfa. Iyi nkuru dukesha Umuseke […]

Hamaze kwemezwa Jenoside enye zabaye ku isi

Jenoside ni ijambo kugeza ubu ritarabonerwa inyito nyayo mu Kinyarwanda. Bamwe babanje kuyita Itsembabwoko, abandi bakayita Amahano, abandi bakayita Itsembatsemba, abandi ngo ni Ubwicanyi ndengakamere. Ku isi izimaze kwemezwa ni iy’abanyarumeniya (1915), iy’abayahudi (1941-1945), iy’abatutsi(1994), n’iy’abanyabosiniya(1995). Abanyamateka benshi bagerageza gushakira Jenoside inyito ihuza n’uko umuryango w’abibumbye ONU wayemeje. Umwe mu bazobereye kwandika no gusesengura za […]

Menya Uwiringiyimana Agatha, umugore rukumbi wayoboye Guverinoma y’u Rwanda

Agatha Uwiringiyimana washyizwe ku rutonde rw’intwari zo mu rwego rw’Imena, ni umwe mu bagore bacye b’abanyapolitiki mu Rwanda babashije gukora ibikorwa bitandukanye by’ubutwari. Agahigo kuri we ni uko kugeza ubu ari we mugore rukumbi wayoboye Guverinoma y’u Rwanda, kuva muri Nyakanga 1993 kugeza yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubwo yari Minisitiri w’intebe w’u […]

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Ajongo Mawut yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu azize uburwayi yari ari kwivuriza mu gihugu cya Misiri. Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir akaba yahise asohora itangazo ritangaza urupfu rw’umugaba mukuru w’ingabo za SPLA avuga ko ruteye agahinda kandi yari umugabo w’intangarugero wagize uruhare mu […]

Indagu za Nyirabiyoro wapfuye atabwiye umwami Kigeli intsinzi

Kigeli  Rwabugiri amaze kwima ingoma  ahayinga mu mwaka wa 1800, igihugu cyahuye n’ibibazo, aho Nkundiye wa Kabega yari yarigometse ku butegetsi maze yigarurira igice cyo ku Ijwi, ndetse no  mu Ndorwa hamwe no  mu Bunyabungo barigometse. Ni bwo rero Kigeli Rwabugiri  ubwo yiteguraga gutera Ndorwa , Ijwi ndetse n’Ubunyabungo, yahamagaje Nyirabiyoro ngo amushakire intsinzi y’urugamba […]

Arsene Wenger yemeje ko agomba gusezera muri Arsenal

Umutoza, Arsene Wenger wanditse amateka yo kumara igihe kinini atoza ikipe imwe (Arsenal), ku bwumvikane n’iyi kipe yemeye ko azegura nyuma y’imyaka 22 ayitoza. Ibi byatarijwe ku mbuga nkoranyambaga z’impande zombie (Arsenal FC na Arsene Wenger) kuri uyu wa 20 Mata 2018. “Nyuma y’ubwumvikane n’ikipe, iki ni cyo gihe ngo nsezere nyuma y’umwaka wa shampiyona. […]

RDC: Umupadiri arakekwaho uruhare mu gitero cyatwitse urugo rwa perezida Kabila

Ubushinjacyaha bwa gisirikare burasaba urukiko rwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru gukora iprereza ku gitero cyagabwe mu mpera z’umwaka ushize ku rugo rwa perezida Joseph Kabila aho bwifuza guhata ibibazo umwe mu bapadiri ba Diyosezi Gaturika ya Butembo bukekaho kugira uruhare muri iki gitero cyasize gitwitse urugo rw’umukuru w’igihugu rugakongoka. Uru rugo rwa perezida Kabila ruherereye […]

Diamond yagize icyo atangaza ku buKwe bwa mukeba we, Ali Kiba

Nyuma y’aho Umuhanzi Ali Kiba akoreye ubukwe tariki ya 19 Mata 2018, mukeba we Diamond Platnumz ntiyatanzwe kugira icyo avuga kuri ubu bukwe. Uyu mugabo abicishije ku rubuga rwa Instagram anatebya,yifurije Ali Kiba ishya n’ihirwe mu rugo rwe. Diamond yagize ati”Bavandi ,bambwiye ngo King Kiba yakoze ubukwe,mumunsuhurize” Diamond yaboneyeho akanya ko kumwifuriza ibyiza byinshi mu […]

Minisiteri y’uburezi yahagurukiye amanyanga agaragara mu isabwa ry’agahimbazamusyi k’abarimu

Nyuma yo kubona ko hari abayobozi b’amashuri bagira uruhare mu kongera agahimbazamusyi k’abarimu babifashijwemo na komite z’ababyeyi barerera kuri ayo mashuri cyangwa bakabikora ku giti cyabo, bikaba bigira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi igihe abana baba basiragizwa batumwa gushaka ayo mafaranga ndetse bigahungabanya ababyeyi igihe cyose agahimbazamusyi kongerewe batabanje kugishwa inama, minisiteri y’uburezi yagaragaje ibisabwa […]

Zimbabwe: Zanu-PF yirukanye abadepite 11 bahoze bashyigikiye Robert Mugabe

Ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe ryirukanye abadepite 11 bari inshuti za Robert Mugabe mu gihe perezida Emmerson Mnangagwa akomeje kwirukana abayobozi bagiye bashyigikira ku mugaragaro Mugabe n’umugore we nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu. Perezida Emmerson Mnangagwa yagiye ku butegetsi mu Ugushyingo 2017 nyuma y’aho Robert Mugabe yirukaniwe n’abasirikare ku butegetsi yari yaragize […]

Abashaka gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga barafungurirwa umurongo wo kwiyandikisha

Polisi y’igihugu iramenyesha abashaka gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ko umurongo wo kwiyandikisha ufungurwa uyu munsi tariki ya 20 Mata 2018. Ibicishije ku rukuta rwayo rwa twitter, yagize iti “Police y’u Rwanda iramenyesha abifuza kwiyandikisha mu bizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga muri Gicurasi na Kamena ko umurongo uri bufungurwe none taliki ya 20/04/2018 mu […]

U Rwanda rurateganya kurushaho gushora imari mu gukora imihanda

U Rwanda rurateganya kurushaho gushora imari mu guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi by’igihugu mu rwego rwo kuziba icyuho kikigaragara ku mihanda no kurushaho kuzamura ubukungu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane, ubwo hatangizwaga inama yigagaga ku koroshya urujya n’uruza rw’abantu mu mijyi (National Urban Mobility Forum). Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, […]

Akarere ka Kayonza karasabwa gukemura ikibazo cy’umuturage wavukijwe ibye bitarenze amezi 3

Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, yasabye Guverinoma y’u Rwanda gusaba Akarere ka Kayonza gukemura ikibazo cy’umuturage warenganyijwe akamburwa umutungo we mu gihe kitarenze amezi atatu. Hari mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite ubwo iyi komisiyo yagezaga raporo yayo ku badepite kuri uyu wa Kane, itariki 19 Mata 2018. Kuri uyu wa Kane […]

Nyagatare: Imvura ikabije yangije impombo nyinshi z’amazi bitera ibura ry’amazi

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu karere ka Nyagatare yatumye umugezi wa Ngoma wuzura bituma impombo 10 z’amazi ndetse n’ibigega mu mirenge 8 y’aka karere byangirika, ingaruka ziba kubura amazi bikabije ndetse n’isuri yatumye bigorana kubasha gutunganya amazi yakomezaga kuza yuzuyemo icyondo, ariko ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi meza, WASAC, kiravuga ko ku bufatanye n’abaturage […]

Rayons Sports yituwe ibyo yakoreye i Maputo yakirwa nk'umwami i Kigali-Amafoto

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Costa do Sol yo muri Mozambique mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup igahita igera mu matsinda y’iyi mikino, Rayon Sports yagarutse mu Rwanda mu gicuku yakirwa n’abantu benshi. Ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2018 ni bwo Rayon Sports yakinnye umukino wo kwishyura na Costa do Sol mu […]

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa 19 Mata 2018 yavuguruye guverinoma y’iki gihugu yereka umuryango bamwe mu bari bakomeye muri iyi guverinoma barimo umuvandimwe wa Willy Nyamitwe, Alain Aime Nyamitwe n’abandi nka Nestor Bankumukunzi, Dr Josiane Nijimbere na Celestin Ndayizeye. Abantu bashya binjijwe muri guverinoma barimo Ezechiel Nibigira, wahoze ari umukuru w’Imbonerakure, Gaspard […]

Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994, ubwo ubwicanyi bwari bukomeje muri jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari amatariki atazibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda bitewe n’ubwicanyi bwayakoreweho n’ibindi bikorwa bya jenoside yakorewe Abatutsi. Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ibicishije ku rukuta rwayo rwa twitter, igaragaza ko iyi tariki ya 20 Mata 1994, yaranzwe n’ibi bikurikira. Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosaliya […]

Abadashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga mu Burundi baratabarizwa

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Rights Watch) utangaza ko abantu basaga 19 batawe muri yombi kuva mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize, bazira gukangurira abandi Barundi kuzatora OYA mu matora ya kamarampaka. Nk’uko radiyo Ijwi rya Amerika ibitangaza, ngo abo bantu bose batabwa muri yombi, ku mugambi wa Leta wo guhatirwa gutora YEGO mu matora […]

Bugesera: Abagore bababazwa n’uburyo umutungo wakazamuye urugo ujya mu kabari

Abagore batuye mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera bavuga ko bavunika bahinga umuceri wamara kwera abagabo bakaba aribo bishyurwa amafaranga bakayakoresha ibyo bishakiye batabyumvikanyeho, bigatuma bahorana ubukene mu miryango. Umwe mu bagore bahinga umuceri mu murenge wa Shyara avuga ko abagore aribo bahinga ariko umuceri wamara kwera abagabo bakaba aribo bishyurwa amafaranga y’umusaruro […]

Gatsibo: Yatawe muri yombi amaze gukusanya miliyoni 2 mu baturage abizeza akazi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yataye muri yombi umusore w’imyaka 23 witwa Rukundo  Jean Pierre, akurikiranyweho gushuka abaturage bo mu  mirenge ya Bumbogo , Rusororo na Ndera mu karere ka Gasabo, abizeza  ko azabahesha  akazi muri Sosiyete ikwirakwiza amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba yitwa  B Boxx Company . Rukundo akimara kubikora yahungiye mu […]

Nyagatare: ‘Abimukira’ baraza ku isonga ry’abagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside

Bamwe mu baturage baturuka mu tundi turere tw’igihugu bakajya gutura mu ka Nyagatare, baraza kuza ku isonga mu bafatirwa mu bikorwa n’amagambo bigamije guhohotera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biganisha ku ngengabitekerezo ya jenoside. Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu tutarabayemo jenoside cyane bitewe n’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu rwahatangiriye, gaherereye mu Ntara y’i […]

Umupolisi w’Umurundi wafatiwe mu Rwanda agasubizwa iwabo yaruhukiye muri kasho

Umupolisi w’Umurundi uherutse gufatirwa mu Rwanda yasinze agasubizwa iwabo yahise aruhukirizwa muri kasho nk’uko amakuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi ivuga. Kuri uyu wa Mbere ushize nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashyikirije abayobozi b’I Burundi umupolisi witwa Irakoze Theogene wari wambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko akinjira mu Rwanda. Icyo gihe igipolisi cy’u Burundi […]

Amajyepfo: Uruganda rw'ikigage ruzatwara miliyoni 860

Uturere umunani tugize intara y’amajyepfo na sosiyete y’abashoramari bo mu ntara y’amajyepfo SPIC(Southern province investment corporation), bagiye gutangiza uruganda rw’ikigage,ruzuzura rutwaye miliyoni 860. uru ruganda ngo rukaba ruje guhangana n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano zikunze kuba muri iyi ntara. Muzuka Eugene Kayiranga , umuyobozi w’akarere ka Huye ,avuga ko uru ruganda ruzagabanya ibiyobyabwenge ndetse n’umwanda,aho usanga […]