Ikipe ya APR FC itsinze ikipe ya Marines FC ibitego 5 kuri 2 mu mukino wa shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa 17 bifasha APR kuguma ku ntebe y’icyubahiro.
Ni umukino wabereye kuri sitade Amahoro Iremera kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Mata 2018. Ikipe ya APR FC yatangiye yataka cyane bituma ku munota wa 28 umukinnyi Muhadjiri Hakizimana atsinda igitego.Ntabwo byarangiriye aho kuko APR yarushaga cyane ikipe ya Marines byatumye Hakizimana Muhadjiri abona ikindi gitego ku munota wa 34.
Ibindi bitego bya APR FC byatsinzwe na Rugwiro Herve ku munota wa 49, Ombolenga Fitina ku munota wa 78 naho Nshimiyimana Amran ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 92.Ikipe ya Marines FC yatsinze ibitego by’impozamarira bibiri byatsinzwe na Christian na Mahoro Nocolas.
Iyi nsinzi APR FC ibonye, iyifashije kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 34 mu mikino 17 imaze gukina.Ikurikiwe na mukeba wayo Rayon Sports ifite amanota 30 n’imikino 15.Rayon Sports ifite umukino utoroshye uzayihuza na Kiyovu Sport.
Dore uko indi mikino ya Shampiyona yagenze:
Gicumbi yatsinze Sunrise 1:0 naho Bugesera igwa miswi na Musanze ubusa ku busa,Etencelles itsinda Espoir 1:0, Kirehe itsinda Amagaju FC 2:1
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur Bwiza.com


