Amajyepfo: Uruganda rw'ikigage ruzatwara miliyoni 860

Sangiza iyi nkuru

Uturere umunani tugize intara y’amajyepfo na sosiyete y’abashoramari bo mu ntara y’amajyepfo SPIC(Southern province investment corporation), bagiye gutangiza uruganda rw’ikigage,ruzuzura rutwaye miliyoni 860. uru ruganda ngo rukaba ruje guhangana n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano zikunze kuba muri iyi ntara.
Muzuka Eugene Kayiranga , umuyobozi w’akarere ka Huye ,avuga ko uru ruganda ruzagabanya ibiyobyabwenge ndetse n’umwanda,aho usanga hari abagisangirira ku miheha, ibi bikaba binakurura umwanda , ndetse ngo hari n’abishora mu kunywa inzoga z’inkorano , kubera kubura icyo banywa.
Yagize ati” uruganda rukora urwagwa rwa Gisagara,rwaraje abarunywa babona icyo banywa kandi gisukuye, ukurikije uburyo abanyarwanda bakunda ikigage,nta kabuza isoko rirahari , bazakinywa kandi banywe ibisukuye , bizagabanya umwanda kubagisangirira ku miheha, ndetse n’abanywaga inzoga z’inkorano , bakarwara ,bazaba babonye icyo banywa gisukuye”.

WhatsApp Image 2018 04 19 at 1.24.08 PM
Abayobozi b’uturere na Guverineri Mureshyankwano ,basura aho uruganda rugiye kubakwa

Mureshyankwano M.Rose , Guverineri w’intara y’amajyepfo ,avuga ko uru ruganda ruje ari igisubizo ku batuye muri iyi ntara, ngo niyo mpamvu rwatekerejwe , kugira ngo bafashe abaturage kunywa ibintu bisukuye kandi bitazabagiraho ingaruka, nkuko bashinze urukora urwagwa, banatekereje no kubakunda ikigage.
Uyu muyobozi asaba uturere twose ndetse n’abandi bafitemo imigabane ,kwihutira gutanga imisanzu yabo,kugira ngo rutangire gukora mu minsi yagize vuba.
Yagize ati” ndasaba yaba ari uturere,yaba abashoramari , Uzi ko atararangiza gutanga umugabane asabwa ,awutange ,kugira ngo uruganda rutangire byihuse”. Iki gitekerezo cy’umushinga w’uruganda ,umaze imyaka icumi,gusa ariko ngo bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye , harimo kubura amafaranga , kuko uturere twatinze kuyatanga , kuko byasabaga kubanza kubiganiraho na Minecofin ndetse na LODA , nk’uko bitangazwa na Mubirigi Paul , uyoboye inama y’ubutegetsi ya SPIC , ari nayo ishinzwe uru ruganda .
Biteganijwe ko ruzatangira imirimo yarwo mu Kwa 9, rugatangira kugeza ibicuruzwa byarwo mu kwezi Kwa cumi uyu mwaka. Uru ruganda ruzajya rukora litiro ibihumbi cumi na bibiri ku munsi, naho icupa rimwe rikazajya rigura hagati y’amafaranga 250 na 300.
Kugeza ubu uretse kuba rufite ikibanza ,inyubako zarwo zo ntizirubakwa ,icyakora imashini zizakoreshwamo zo zamaze kuboneka ndetse n’amacupa bazajya bapfunyikamo ikigage. Iki ikigage ngo kizakorwa mu masaka ndetse n’ibigori.
Ruzubakwa mu karere ka Kamonyi ahitwa Bishenyi,kugeza ubu kandi akarere ka Kamonyi niko kamaze gutanga amafaranga menshi y’umusanzu,muri rusange ayamaze gutangwa ,mu banyamigabane angana na 48%.
WhatsApp Image 2018 04 19 at 1.37.46 PM
Imashini zizakoreshwa

WhatsApp Image 2018 04 19 at 1.34.13 PM
Ikibanza kizubakwamo uruganda rw’ikigage

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Uwambayinema M.Jeanne bwiza.com
 
 
 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *