Mama yanyangiye kubana n’umusore uba mu nzu y’inkodeshanyo, ngo azanshyingira umukire utarize ariko ufite byose, – NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Ndi umukobwa w’imyaka 26, navutse ndi umwe iwacu, papa yapfuye nkiri muto nta nubwo muzi, namenye ubwenge mbona mbana na mama.
Iwacu ni i Kabuga, ni naho mama akorera ubucuruza ariko njye nkora ibindi.
Mu by’ukuri ndifuza ko mungira inama kuko mama yambujije kubana n’umusore w’inshuti yanjye twari tumaranye imyaka 3 dukundana, twaniganye.
Avuga ko atifuza ko mbana n’umusore utagira inzu, ngo nubwo yaba yarize ntacyo bivuze, nagerageje kumwumvisha ko ibintu ari ibishakwa ariko nta nyumva rwose.
Muri ako kazi ke akora ka buri munsi, hari undi musore baziranye na we w’umucuruzi ufite imitungo myinshi, nawe yagiye agerageza kunshakaho ubucuti ariko nkamuhakanira mubwira ko mfite umukunzi.
Uwo musore ni we ampatira ambwira ngo afite byose, inzu, amafaranga menshi, imodoka n’ibindi.
Namubwije ukuri ko ntamushaka, none byakuruye umwuka mubi hagati yanjye na mama, none byanyobeye dore ko avuga ko ninshaka ukodesha atazirirwa antegurira ubukwe, yewe ngo nta n’ubwo akeneye abamugerera mu rugo bamusaba umugeni, mbese ndakomerewe bavandimwe.
NB: Ndabasabye ngo ubu butumwa bwanjye mubutambutse , Inama zanyu ni ingirakamaro, murakoze!
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *