Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Rights Watch) utangaza ko abantu basaga 19 batawe muri yombi kuva mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize, bazira gukangurira abandi Barundi kuzatora OYA mu matora ya kamarampaka.
Nk’uko radiyo Ijwi rya Amerika ibitangaza, ngo abo bantu bose batabwa muri yombi, ku mugambi wa Leta wo guhatirwa gutora YEGO mu matora azaba ku wa 17 Gicurasi 2018.
Urubyiruko ‘Imbonerakure’ rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, ngo rukoresha imbaraga z’umurengera, rukangurira abantu kuzatora YEGO ari nako ruhangana n’abafite umugambi wo gushishikariza abandi kuzatora OYA, ibi rukaba rubikora ngo ku bw’intego yo guhesha amahirwe Perezida Nkurunziza kuguma ku butegetsi.
Muri raporo ngo yasohowe na HRW, igaragaramo urugero rw’umuntu umwe wakubiswe kugeza ashizemo umwuka, n’undi umwe wishwe.
Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati,
Ida Sawyer avuga ko “
Ni inkeke ko ko amatora ateganyijwe hazabonekamo amahano menshi no guhohotera uburenganzira bwa muntu. Abatagetsi batari bake n’Imbonerakure bahuzataza abantu kandi bigaragara ko nta butabera bukora, kugirango bikunde umukuru w’igihugu azagume ku butegetsi.
Minisitiri Martin Nivyabandi ufite uburenganzira bwa Muntu, mu nshingano ze ahakana iby’iyi raporo agira ati “Ntabwo ari byo na gato, nta muntu tuba twafashe ku ngufu ngo aze mu nama, ngo agende gusobanurirwa, urebye iyi raporo ni nka zazindi zihora zikorwa iyo hari igikorwa cya politiki kigiye kuba, uyirebye usanga imeze nk’izindi zagiye zikorwa,…”.
Arakomeza asobanura ko hari ibyaha biba byakozwe bisanzwe, byahura n’uko hari igikorwa gitegurwa cya politiki, ngo bigafatwa nkaho bifitanye isano nabyo, ati “nta sano mbona bifitanye na biriya biba byakozwe”.
Mu gihe itegeko Nshinga ry’u Burundi rizaba ryahinduwe, bizaha Perezida Nkurunziza kongera kwiyamamaza indi myaka 14, kuri manda ebyiri z’imyaka irindwi.
Ibi abanyapolitiki bagiye babyamaganira kure, bavuga ko mu gihe Itegeko Nshinga rizaba ryahinduwe, amasezerano yashyiriweho umukono i Arusha muri Tanzania, azaba ateshejwe agaciro.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



