Nyagatare: ‘Abimukira’ baraza ku isonga ry’abagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage baturuka mu tundi turere tw’igihugu bakajya gutura mu ka Nyagatare, baraza kuza ku isonga mu bafatirwa mu bikorwa n’amagambo bigamije guhohotera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biganisha ku ngengabitekerezo ya jenoside.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu tutarabayemo jenoside cyane bitewe n’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu rwahatangiriye, gaherereye mu Ntara y’i Burasirazuba, kakaba gakora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Kuba ubu ingengabitekerezo ya jenoside iharangwa, bamwe bavuga ko biterwa n’uko gakunze kubamo abimukira benshi baba baravuye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.
Mujawamariya Eugenie, ni umuyobozi w’umudugudu wa Kabeza, akagari ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba muri aka karere, avuga ko mu kagari ayobora ingengabitekerezo yahagaragaye, kuba hatuye abimukira benshi akabibona nk’ikibazo cyiyihakurura.
Agira ati “Njyewe mbona ikibazo kibitera; dufite abimukira benshi, dufite abantu bimukiye hano benshi bakora urugomo, usanga ari ba ntibindeba, ni gutyo tuba tubikeka,… barahari benshi umunsi ku wundi barasimburanwa”.
Arakomeza avuga ko abenshi bafatirwa mu makosa arimo n’ubujura akenshi ari ababa baraturutse impande zitandukanye z’igihugu bakaza gutura muri aka gace.
Ati “mu by’ukuri usanga abantu baba bafatiwe mu bikorwa bibi, ubujura,… abenshi ari abo bantu baba baturutse impande n’impande, umuntu akaza aho avuye yari yarananiranye wenda, yaba yarananiranye ayo yaratuye kera akabizana n’inahangaha,… twebwe dusanga arizo mbogamizi usanga zibitera”.
Mukeshimana Jeannette, avuga ko akomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo, afite umugabo n’abana batuye mu kagari ka Byimana kari muri uyu murenge wa Matimba kuva mu 1996, n’ubwo nawe ari umwimukira umaze imyaka 22 atuye muri ako gace, avuga ko abimukira batari shyashya.
Ati “Mbese dukurikije nk’ibyabaye, iyo icyunamo kigeze usanga nk’abantu cyane cyane baturutse mu zindi ntara atari ba kavukire b’inahangaha, umuntu yatanga ubuhamya cyangwa umuntu yagira nk’ikibazo mu gihe cy’icyunamo, bavuga ngo ni ukwigirisha, bakavuga amagambo y’ingengabitekerezo, ntabwo ari bose ariko bake baba bahari”.
Arakomeza avuga amwe mu magambo, yavuzwe agasesengurwamo ingengabitekerezo, ati “Urugero, hari igihe uhungabana bakavuga ngo ubu ni ukugirango baguhe inkunga, nk’ejo bundi mu cyunamo, twari ahantu umudamu yari yagize ikibazo, haza umuhungu aravuga ngo ntabwo abantu batatu aribo batura mu bantu ijana, ahita yirukanka ajya mu rugo, ngo reka nze nzane icyuma cyanjye, n’ubungubu arafunze”.
Uzabakiriho Gracien, avuga ko amaze imyaka itanu atuye muri aka kagari ka Byimana, yavuye mu karere ka Bugesera i Rilima, agiye gushaka imibereho, ku ruhande rwe avuga ko kugira ngo umuntu arangweho ingengabitekerezo ya jenoside, bitavuze ko ari umwimukira, ahubwo ko ari ibintu biba biri mu muntu.
Agira ati “Biterwa n’uburyo aje ameze n’uburyo yatuye aho hantu, hari benshi bagiye baza batazanye n’imiryango yabo cyane cyane nk’umugabo agata umugore we, akaza bitewe n’amakimbirane wenda yari afitanye n’umugore n’abana,…icyo navuga kuri ibi by’ingengabitekerezo ya jenoside, ubundi biterwa n’uko yaje ameze cyangwa yatuye aho hantu, n’uburyo ugeze ahantu bakakwakira cyangwa uburyo ubanyemo n’abantu”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, aratangaza ko kuba muri aka karere hakigaragara ingengabitekerezo ya jenoside ari ikintu gihangayikishije cyane, bakaba barushaho gukangurira abaturage kubana mu mahoro.
Agira ati “Ikijyanye n’ingengabitekerezo hari aho igenda ikigaragara, hamwe muri ho ni muri uyu murenge wa Matimba, muri aka kagari ka Byimana kagaragayemo abantu babiri no ku minsi itandukanye, kikaba rero ari ikintu gihangayikishije.
Akomeza avuga ko mu bantu icyenda bagaragaweho ingengabitekerezo, bane ari abo mu murenge wa Matimba, abenshi bakaba ari abimukira.
Ati “Abenshi ntabwo ari ab’inaha, ni abagiye bimukira inaha, ariko aho bava hose, ikintu cy’ingengabitekerezo gikwiye kwitabwaho, niyo mpamvu tugikurikirana, aho kigaragayeho hose, kikaba ari ikintu gihangayikishije, icyo tugomba gukomeza ni ubukangurambaga kugirango abantu bakangukire kubana neza kandi mu mahoro”.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) muri 2015, bwerekanye ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye igabanuka kuva muri 1995 kugera ubu(2015)  ku gipimo cya 92.5%. Aho ingengabitekerezo isigaye ngo hakaba ari hake, ku gipimo kiri hasi ya 10%.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *