Uwitwa Francois Nsengiyumva uherutse gutabwa muri yombi azira gupfobya jenoside, kuri uyu wa kane nimugoroba yaraye agerageje gutoroka kasho ya station ya polisi ya Kibungo araraswa bimuviramo gupfa
Biravugwa ko Nsengiyumva yari avuye ku musarani agakubita igikubara umupolisi wari ubarinze akiruka ashaka gucika maze umupolisi agahaguruka agahita amurasa undi agahita apfa.
Iyi nkuru dukesha Umuseke iravuga ko kuri uyu wa gatatu, itariki 18 Nsengiyumva yari yaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ku cyaha yari akurikiraweho cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guhohotera uwarokotse.
Bikaba bivugwa ko mbere y’uko icyunamo gitangira kuwa 06 Mata 2018, Nsengiyumva ngo yaba yaragiye azenguruka umudugudu agira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w’Abatutsi”, bimuviramo gufatwa.
Ubwo yaburaniraga imbere y’abaturage kuri uyu wa gatatu, Nsengiyumva yari yemeye icyaha anagisabira imbabazi, mu gihe ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 13 no gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’Amanyarwanda.
Byari biteganyijwe ko azasomerwa kuwa 15 Gicurasi 2018.


