Diamond yagize icyo atangaza ku buKwe bwa mukeba we, Ali Kiba

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Umuhanzi Ali Kiba akoreye ubukwe tariki ya 19 Mata 2018, mukeba we Diamond Platnumz ntiyatanzwe kugira icyo avuga kuri ubu bukwe.
Uyu mugabo abicishije ku rubuga rwa Instagram anatebya,yifurije Ali Kiba ishya n’ihirwe mu rugo rwe.
Diamond yagize ati”Bavandi ,bambwiye ngo King Kiba yakoze ubukwe,mumunsuhurize”
Diamond yaboneyeho akanya ko kumwifuriza ibyiza byinshi mu buzima atangiye agira ati”Mwifurije urugo ruhire n’ubuzima bwuzuye ibyishimo,amahaoro n’imigisha myinshi”
Tubibutseko Ali kiba yashyingiranwe n’umukunzi we, Amina Rekish,ubukwe bwabereye mu mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya.
Ni mu gihe Diamond na we yari yatangaje ko azashinga urugo muri uyu mwaka nyuma yo gutandukana na Zari ku wa 14 Gashyantare 2018.
 

diamond83
Byagiye bivugwa kenshi ko aba bahanzi badacana uwaka gusa bo babyamaganira kure

vs2
Abakunzi baba bombi ntibahwema kubagereranya bashaka uhiga undi

vs
Bahora babagereranya bashaka uhiga undi

Fred Masengesho/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *