Ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe ryirukanye abadepite 11 bari inshuti za Robert Mugabe mu gihe perezida Emmerson Mnangagwa akomeje kwirukana abayobozi bagiye bashyigikira ku mugaragaro Mugabe n’umugore we nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu.
Perezida Emmerson Mnangagwa yagiye ku butegetsi mu Ugushyingo 2017 nyuma y’aho Robert Mugabe yirukaniwe n’abasirikare ku butegetsi yari yaragize akarima ke.
Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe ariko biravuga ko amavugurura ari gukorwa mu ishyaka Zanu-PF mu gihugu hose akomeje kwibasira abagiye bashyigikira Mugabe n’umugore we Grace Mugabe.
Nk’uko itangazo ryavuye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe rivuga, visi perezida wayo, Mabel Chinomona, yavuze ko Zanu-PF yamenyesheje inteko ko aba badepite 11 batagihagarariye iri shyaka mu nteko bituma bahita basezererwa.
Benshi muri aba badepite bakaba barahoze ari ba minisitiri muri guverinoma ya Mugabe.
Mu Ugushyingo, Zanu-PF yirukanye abandi badepite batanu bari inkoramutima za Mugabe barimo, Jonathan Moyo, wagiye yigaragaza mu bikorwa byo gushyigikira izamuka rya Grace Mugabe.
Bamwe mu banyapolitiki b’inshuti za Mugabe bagiye batabwa muri yombi n’igisirikare mu masaha yakurikiye ivanwa ku butegetsi rya Mugabe kuwa 15 Ugushyingo, abandi bagahitamo guhunga igihugu.
Abashyigikiye perezida Mnangagwa ngo bakaba bari bafite impungenge ko aba bahoze bashyigikiye Mugabe bashoboraga kuzisuganya bagatangiza ubukangurambaga bwo kurwanya perezida mushya mu matora ateganyijwe mu mezi ari imbere.
Uyu Jonathan Moyo akaba yaravuze ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gufasha gukuraho guverinoma ya gisirikare yafashe ubutegetsi cyangwa igihugu kikajya mu icuraburindi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


