Ab’i Nyaruguru bajyaga bajya kwivuriza i Burundi barashimira Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu Karere ka Nyaruguru barashimira byimazeyo Perezida Kagame wabubakiye amavuriro hafi akabakiza ingoyi y’urugendo bakoraga bajya kwivuriza mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Aba baturage bavuga ko umukuru w’igihugu yabegereje amavuriro abafasha gusigasira ubuzima bwabo nyuma y’uko bahungaga urugendo bakoraga bajya gushaka iyo serivisi kure bigatuma bagana mu gihugu cy’u Burundi.

Ubusanzwe mu mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru, 5 muri yo ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi. Ibi byatumaga rero abaturage bahitamo kwambuka imipaka bakajya kwivurizayo aho kugirango bakore urugendo rurerure bajya gushaka amavuriro imbere mu gihugu.

Ubu rero barashimira umukuru w’igihugu byimazeyo ko yabahaye andi mavururiro yo ku rwego rwa kabiri atanga serivisi z’ubuvuzi zijya kungana n’izitangirwa ku bigo nderabuzima.

Umwe ati “aya mavuriro yarataraza, wajyaga i Burindi babona uburwayi bwawe babushoboye bakavura batakohereje mu Kayanza hanyuma tugirirwa umugisha tubona amavuriro hafi ahangaha ntabwo tukijyayo”.

Undi ati “batugabanyirije ingendo, nkanjye aho nturuka kugera i Cyahinda yari nk’amasaha 3 ariko iyo nje hano mfata nk’isaha, ibizamini ndaza bakabimfata bakansuzuma bakampa imiti nkiyo bampaga mbere, ubu nta muntu ukijya i Burundi araza akivuriza hano.”

Dr. Murwanashyaka Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, ari imbuto y’imiyoborere myiza bityo abaturage bakwiye kuzibyaza umusaruro.

Ati “izi ni serivisi twishimira nk’imbuto z’imiyoborere myiza yimakajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, icyo dusaba abaturage ni ukugira ubwisungane mu kwivuza ikindi kandi hari ibikoresho bihari nabyo bikabyazwa umusaruro bibungabungwa”.

Muri aka Karere hari poste de sante 36 zikora neza, enye muri zo zikaba ziri ku rwego rwa kabiri zikora neza n’izindi 5 zitegereje guhabwa uburenganzira na Minisiteri y’ubuzima ngo zitangire guha abaturage serivisi zisumbuye ku zo babonaga. Mu gihe hari n’izindi 6 zikiri kubakwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *