Umuvugizi w’inyeshyamba NDC-R (Nduma defense of Congo Rénové), Désiré Ngabo Kisuba avuga ko ineza inyeshyamba za FDLR zagiriwe n’abaturage ba Congo atariyo zabituye.
Ashimangira ko izi nyeshyamba ubwo zageraga muri Zaire, ubu akaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zakiriwe neza, nyuma zikaba zarituye abaturage kubica n’ibindi bikorwa bibangamira umutekano wabo.
Aganira n’ikinyamakuru Actualitecd, Désiré Ngabo yagize ati “Ni ukuva mu 1994, Guverinoma ya Congo, yari zaïre icyo gihe yafunguye amarembo ku bihumbi by’impunzi z’Abanyarwanda, twabakiranye yombi, tubaga ibyo kurya no kunywa.
Mfite kuvuga ko uyu munsi aba FDLR ari abantu batagira umutimanama, nta roho, bitewe n’uburyo bafatamo abantu babakiriye, bafata abagore ku ngufu, bakica nta mpuhwe.
Ku bwacu tubona igisubizo cyiza ari ukubasubiza mu Rwanda haba ku neza cyangwa se ku ngufu, nta kindi gisubizo kirenze kubagabaho ibitero cyangwa se kubasubiza iwabo ku ngufu”.
Uyu muvugizi w’izi nyeshyamba avuga ko zakabaye zishyira intwaro hasi zubahiriza ibyasabwe n’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, ariko FDLR ngo ikaba ikibabera imbogamizi kubera ko bahari kugira ngo barinde abaturage ibitero byayo(FDLR).
Bamwe mu nyeshyamba za FDLR bageze muri Congo mu 1994 ari impunzi, by’umwihariko bamwe muri bo bakaba bashinjwa gusiga bagize uruhare muri jenoside yakorerwaga Abatutsi muri icyo gihe.


