Afurika y’Epfo yasabye kohererezwa abavandimwe babiri bo mu muryango wa Gupta, baregwa ruswa. Aba bavandimwe Atul na Rajesh Gupta b’abacuruzi, bashakishwa kubera uburiganya n’iyezandonke, bafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Impapuro zo kubata muri yombi zigaruka cyane cyane ku isoko rya leta rishidikanwaho rya miliyoni 1.5 z’amayero, rijyanye n’ubushakashatsi bwakozwe ku buhinzi. Aba bavandimwe bombi barashinjwa gusahura ubutunzi bw’igihugu, babifashijwemo n’ubutegetsi bwari buyobowe na Jacob Zuma.
Aba banyemari bafite inkomoko mu Buhinde, bageze muri icyo gihugu ahagana mu myaka ya za 90, bakoraga mu nzego z’igihugu cya Afurika yepfo, bigera aho begera cyane Jacob Zuma bivugwa ko bagiye baha ruswa, muri manda ze ebyiri nka perezida .
Ngo ntibasahuye amasosiyete ya Leta gusa ahubwo ngo banagize uruhare runini mu guhitamo politiki y’uwahoze ari Perezida, cyane cyane mu gushyiraho abaminisitiri bo muri guverinoma zitandukanye za Zuma.
Ku wa Mbere, itariki ya 25 Nyakanga 2022, mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’ubutabera muri Afurika y’Epfo, Ronald Lamola yagize ati: “Dushobora kwemeza ko icyifuzo cyo koherezwa cyashyikirijwe ubuyobozi bukuru bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu uyu munsi”.
Nyuma yo kuburirwa irengero rero nyuma yo kuvanwa ku butegetsi kwa Jacob Zuma wahatiwe kwegura n’ishyaka rye, ANC, ba Guptas basanzwe i Dubai kandi ubutabera bwa Afrika y’Epfo burasaba koherezwa kwabo.


