Ababaruramari bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda bari mu nama y’iminsi itatu mu Karere ka Rubavu, igamije kurwanya iyezandonke ( ibikorwa binyuranyije n’amategeko), ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, imbunda nibindi.
Ni inama yateguwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ubabarumari (ICPAR).
Nkusi Delphin uri mu bayitabiriye avuga ko izabafasha cyane bijyanye no kuba bagiye guhagurukira iki kibazo, mu gihe habayeho kurangara cyagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga cyane ku bigo by’imari kuko ahanini ari byo bicuruza amafaranga.
Nkusi avuga ko bazagendera ku mategeko y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga kugira ngo bamenye gutahura ibi byaha.
Ati: “Habayeho kurangara iki kibazo cy’iyezandonke nticyitabweho, ibigo by’imari byo mu Rwanda byazahura n’ikibazo bigahanwa, ibi bikaba byateza ingaruka ku bukungu bw’igihugu.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibaruramari ry’umwuga (ICPAR), Amin Miramago, yavuze ko bafashe iya mbere mu kurwanya iyezandonke kubera ko ahanini ababaruramari ari bo bakorana n’ibigo biva hanze biba byaje gushora imari mu Rwanda, ari yo mpamvu bahisemo gufata izi ngamba.
Yagiriye inama ababaruramari kuba nyambere mu guhashya ikibazo cyiyezandonke bareba abo bagiye gukorana na bo bakamenya inkomoko y’umutungo ikigo gikoresha, ibizafasha kurwanya amafaranga ava mu bikorwa bitemewe n’amategeko.
Ati: “Twafashe iya mbere mu kurwanya iyezandonke kubera ko ahanini ababaruramari ari bo bakorana n’ibigo biva hanze biba byaje gushora imari mu Rwanda, ariyo mpamvu twahisemo gufata izi ngamba. Turagira inama ababaruramari kuba nyambere bareba abo bagiye gukorana na bo, bakamenya inkomoko y’umutungo ikigo gikoresha. Ibi bikazafasha kurwanya amafaranga ava mu bikorwa bitemewe n’amategeko.”
Mu Rwanda iki kibazo cy’iyezandonke ntikirafata intera, cyakora hateganywa ko iki kibazo gishobora kuzabaho kubera ko ari igihugu gikomeje kwitabirwa n’abashoramari benshi.
Iki kibazo cyakora cyo kigaragara mu bihugu byateye imbere aho ibibazo byiyezandonke bihanwa ku rwego mpuzamahanga ku buryo ibigo by’imari bishobora guhagarikirwa kohererezanya amafaranga n’ibigo byo mu bindi bihugu.


