Maradona wakiniye APR FC yitabye Imana

Umurundi Nduwayo Stanley wakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Rwanda FC ya hano mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Inkuru y’urupfu rwa Nduwayo wamemenyekanye nka Maradona yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022. Urupfu rwe rwemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Burundi ryatangaje ko mu mikino yose y’umunsi wa […]

Gen Muhoozi yasabye ibiganiro by’amahoro hagati y’imitwe ihanganye muri Ethiopia

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yaburiye imitwe yitwaje intwaro ihanganye mu ntambara muri Ethiopia ko nta n’umwe uzayitsinda, ayisaba kugana iy’ibiganiro. Uyu mugabo usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yavuze ko Uganda yiteguye kuba umuhuza muri ibyo biganiro. Kuri Twitter ye yagize ati: “Ndasenga kugira […]

Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero

Umupasiteri uzwi muri Nigeria akaba n’Umuyobozi w’Itorero ryitwa Mount Zion Faith Ministries, Mike Bamiloye, yabajije abagore bari bambaye imyenda ishotora abagabo mu by’irari ry’ibitsina, niba ari abicanyi babitojwe. Uyu mupasiteri nyuma yo kubyitegereza akabyibazaho, ku mbuga nkoranyambaga yagize ibyo abaza abagore. Yavuze ko yibaza impamvu ituma abagore baza bambaye gutyo mu rusengero. Yavuze ko bigaragara […]

Ababaruramari b’umwuga mu rugamba rwo kurwanya amafaranga ava mu bikorwa bitemewe

Ababaruramari bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda bari mu nama y’iminsi itatu mu Karere ka Rubavu, igamije kurwanya iyezandonke ( ibikorwa binyuranyije n’amategeko), ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, imbunda nibindi. Ni inama yateguwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ubabarumari (ICPAR). Nkusi Delphin uri mu bayitabiriye avuga ko izabafasha cyane bijyanye no kuba bagiye guhagurukira iki kibazo, mu […]

Ubusumbane n’itonesha biraca ibintu mu ruganda rwa Pfunda

Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda ruri mu Karere ka Rubavu, basabye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kubakemura ibibazo birimo icy’itonesha n’ubusumbane mu kazi cyiganje mu kazi kabo. Ibi babigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi w’ubuzima n’umutekano mu kazi, bamwe bavuga ko harimo abakora nta masezerano yanditse y’akazi ndetse n’icy’ubwisungane mu kwivuza kuri bo no kubo mu miryango […]

Gasabo: Umusore w’imyaka 31 afunzwe akekwaho gusambanya inkoko

Umusore w’imyaka 31 y’amavuko witwa Uwurukundo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akekwaho gusambanya inkoko y’uwari amucumbikiye. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 06 Gicurasi ni bwo uyu musore yashyikirijwe RIB, nyuma y’igihe akekwaho gusambanya inkoko. Mu busanzwe uyu musore yari acumbitse mu rugo rw’uwitwa Uwizeyimana utuye mu mudugudu wa Muremera, akagari ka […]

Abadepite batumije abaminisitiri bane

0011e23e79f1111f519e06166113edaf.jpg

Abadepite bafashe umwanzuro wo gutumiza mu bihe bitandukanye Minisitiri w’Ibikorwaremezo, uw’Uburezi, uw’Ikoranabuhanga na Innovation ndetse n’uw’iterambere ry’Umuryango kugira ngo bazatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo abadepite bakuye mu ngendo baherutsemo hirya no hino mu gihugu. Mu bikorwa remezo, abadepite bagaragaza ko basanze harimo ibibazo birimo ikwirakwiza ry’amazi rikiri ku rwego rwo hasi cyane cyane mu […]

Kelly Ngaruko ni we Nyampinga w’u Burundi 2022 (Amafoto)

img_20220507_035608.jpg

Umukobwa witwa Kelly Ngaruko ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi wa 2022, nyuma yo guhigika abakobwa bagenzi be bari barihataniye. Kelly Ngaruko wari uhagarariye intara ya Bujumbura yegukanye iri kamba mu ijoro ryakeye ahigitse abakobwa 11 bari barihataniye. Nyuma y’ijonjora ry’ibanze ryabaye ku wa 26 Werurwe 2022, ni bwo hari hamanyekanye abakobwa 12 […]

Amerika yahakanye kugira uruhare mu iyicwa ry’abajenerali b’u Burusiya muri Ukraine

Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahakanye amakuru avuga ko yaba yarafashije Igisirikare cya Ukraine kurohamisha ubwato rutura bwa Moskva bw’u Burusiya ndetse no kugira uruhare mu iyicwa ry’abajenerali b’iki gihugu muri Ukraine. Ni nyuma y’inkuru iheruka gutangazwa n’ikinyamakuru The New York Times isobanura buryo ki Amerika yagize uruhare muri biriya bikorwa byombi […]

Prof. Lyambabaje wari Vice Chancellor wa UR yeguye, asimbuzwa by’agateganyo

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwemeje ko Prof. Lyambabaje Alexandre wari Umuyobozi Mukuru wayo wungirije yeguye ku mirimo ye, nyuma y’amezi 14 yari ashize ahawe ziriya nshingano. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021 ni yo yari yemeje Prof Lyambabaje nka Vice-Chancellor wa UR, asimbuye umunya-Ecosse, Prof Philip Cotton wari umaze igihe arangije […]