Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yaburiye imitwe yitwaje intwaro ihanganye mu ntambara muri Ethiopia ko nta n’umwe uzayitsinda, ayisaba kugana iy’ibiganiro.
Uyu mugabo usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yavuze ko Uganda yiteguye kuba umuhuza muri ibyo biganiro.
Kuri Twitter ye yagize ati: “Ndasenga kugira ngo abavandimwe banjye bo mu turere dutandukanye twa Ethiopia ngo bumve ubusabe bwanjye. Nta na rimwe hazigera haboneka utsinda hagati y’abavandimwe. Birasa n’ibidashoboka. Rero ku bw’inyungu z’amahoro, ndasaba ibiganiro by’amahoro hagati y’imitwe yose yitwaje intwaro muri Ethiopia. Uganda yiteguye guhuza ibyo biganiro.”
Gen yunzemo ko imitwe ihanganye muri Ethiopia ishobora guhangana bikagera aho abayigize bicana kubera abagore, nyamara birengagije ko bose ari umwe.
Ati: “Nzi ibibazo byacu nk’abagabo. Ikintu cya mbere mu busanzwe turwanira ni abagore. Dushobora kwicana kubera icyo kibazo. Nyamara Amhara, abanya-Tigray, abanya-Omoro n’abasomali bose ni Abahima/Abatutsi. Turasa kandi dufite duhuje umuco. Reka twese duharanire amahoro, twite ku bagore n’inka zacu.”
Kugeza ubu umwaka n’igice Ethiopia yugarijwe n’amakimbirane asa n’ayakwiriye igihugu cyose, nyuma y’intambara ikomeye yasakiranyije Ingabo za Leta y’iki gihugu n’inyeshyamba z’ishyaka TPLF kuva mu Ugushyingo 2020.
Kugeza ubu amahoro ntabwo aragaruka muri Ethiopia n’ubwo intambara isa n’iyagabanyije umurego.

4 Responses
Gen Muhoozi yasabye ibiganiro by’amahoro hagati y’imitwe ihanganye muri Ethiopia
Uyu muhungu wa nyakubahwa Museveni umunsi yamfashe inshingano zokuyobora Uganda,igihugu kizaba kirangiye

Ariko uyu mugabo azi aho isi egeze?ko mbona ashyira ubwoko imbere.uyu nategeka Uganda izaba igowe
Gen Muhoozi yasabye ibiganiro by’amahoro hagati y’imitwe ihanganye muri Ethiopia
Ariko uyu mugabo azi aho isi egeze?ko mbona ashyira ubwoko imbere.uyu nategeka Uganda izaba igowe