Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri uzwi muri Nigeria akaba n’Umuyobozi w’Itorero ryitwa Mount Zion Faith Ministries, Mike Bamiloye, yabajije abagore bari bambaye imyenda ishotora abagabo mu by’irari ry’ibitsina, niba ari abicanyi babitojwe.

Uyu mupasiteri nyuma yo kubyitegereza akabyibazaho, ku mbuga nkoranyambaga yagize ibyo abaza abagore. Yavuze ko yibaza impamvu ituma abagore baza bambaye gutyo mu rusengero.

Yavuze ko bigaragara ko ikiba kigamije ari ‘ukwica’. Yabajije ati ” Ukambara imyenda ikurura abagabo mu rusengero. Ukabyina wigaragaza mu kenda kagufi n’inkweto ndende. Wambaye nk’umwicanyi. Muri abicanyi batojwe, muri abicanyi bakodeshwa?”

Pasiteri Mike Bamiloye avuga ko kandi abagore bambaye gutyo n’iyo barimo kubyinira Imana banayiramya, babyina ” Mu buryo buganisha ku bitsina.”

Muri Mutarama uyu mwaka, Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Canon Dr. Antoine Rutayisire, yasabye abakobwa cyane cyane abitegura kubaka imiryango, kwitwararika ku myambarire isigaye ibaranga muri ibi bihe.

Ati “Abakristo murambabarira kuko ngiye gukoresha amagambo ubundi ntakoresha hano! Turambiwe kureba Pornographie mu rusengero.”

Yakomeje agira ati “Umukobwa araza, akaza yambaye bwa buntu […] wamubwira ngo azamure ukuboko, ibere ryose rigasohokamo ukaribona uko ryakabaye, uko ryakuze.”

Rev Past Rutayisire yagaye iyi myitwarire, avuga ko ikwiye guhinduka, abagana urusengero bakaza bambaye bikwije, by’umwihariko abakobwa bagiye kurushinga, bakambara amakanzu abakwiriye.

Ati “Umukobwa wese ajye akora ibishoboka byose amenye ko ikanzu ye y’ubukwe ifunze hejuru, murabyumvise? Ikanzu y’ubukwe ibe ifunze hejuru.”

Rutayisire yakomeje avuga ko imyambarire itikwije ishobora kubangamira umukozi w’Imana uri kuganira n’abakirisitu, ” Bitera ishyano iyo umuntu umubwiye ngo azamure ukuboko, ikanzu ikamanuka, ukareba hirya kugira ngo abanze azamure ikanzu.”

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero
    Murabarenganya. Nta mategeko Yezu yasize agenga imyambarire mu kiliziya. Mubareke

  2. Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero
    Murabarenganya. Nta mategeko Yezu yasize agenga imyambarire mu kiliziya. Mubareke

  3. Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero
    Imyambarire yo, keretse na POLICE nibabidufashamo.

    1. Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero
      Nimubareke batwereke ibyiza byabo karemano imana yabahaye

    2. Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero
      Nimubareke batwereke ibyiza byabo karemano imana yabahaye

    3. Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero
      Birandeba koko

      1. Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero
        Nugusebya umunyarwandakazi bisubireho barebere kubayisaramu uko bambara

      2. Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero
        Nugusebya umunyarwandakazi bisubireho barebere kubayisaramu uko bambara

    4. Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero
      Birandeba koko

  4. Muri abicanyi batojwe? Pasiteri abaza abagore bambaye ibikurura abagabo mu rusengero
    Imyambarire yo, keretse na POLICE nibabidufashamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *