Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwemeje ko Prof. Lyambabaje Alexandre wari Umuyobozi Mukuru wayo wungirije yeguye ku mirimo ye, nyuma y’amezi 14 yari ashize ahawe ziriya nshingano.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021 ni yo yari yemeje Prof Lyambabaje nka Vice-Chancellor wa UR, asimbuye umunya-Ecosse, Prof Philip Cotton wari umaze igihe arangije amasezerano ye y’akazi.
Kaminuza y’u Rwanda binyuze muri Prof Paul Davenport ukuriye inama y’ubutegetsi yayo, yatangaje ko “Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda kuva uyu munsi ku wa 6 Gicurasi 2022, kugira ngo atangire ikiruhuko cye cy’izabukuru.”
UR yunzemo ko mu izina rya kaminuza yose ishimira Prof Lyambabaje “ku musanzu yatanze muri UR mu mezi 14 ashize.”
Prof Lyambabaje yahise asimbuzwa by’agateganyo Prof. Nosa Egiebor wagizwe Umuyobozi Mukuru wa UR kugeza igihe iyi Kaminuza izabinera undi mushya.
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe R. Ignatius, yavuze ko Prof Lyambabaje w’imyaka 62 y’amavuko yasabye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kubera impamvu ze bwite.
Ati: “Umuntu ashobora guhagarika inshingano iyo afite impamvu bwite. Impamvu byitwa kwegura ni uko kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bivugwa iyo imyaka [65] yageze. Yarabisabye ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru hakiri kare ku mpamvu ze bwite.”
Prof Lyambabaje yize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, asoje ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri Canada.
Azwi cyane muri Guverinoma y’u Rwanda aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, nyuma y’umwaka umwe agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi, ubukerarugendo n’inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n’amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003.
Ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n’ubucuruzi ndetse by’umwihariko n’iy’ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije kwihuza kw’akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yagiye yitabira zirimo iz’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba na Comesa.
Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi n’ubuzima rusange.
Mbere yo kugirwa Vice-Chancellor wa UR yari asigaye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Usibye kuba ari umuhanga mu mibare, Lyambabaje ni umwe mu bantu bazwiho gukunda imikino by’umwihariko Volleyball yakinnye akanaba umutoza, dore ko yakinnye mu Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi.


