60297712

Ababiligi batunguwe no kwisanga inyuma y’u Rwanda mu kugira imihanda myiza

Sangiza iyi nkuru

Ku rutonde rw’imihanda myiza ku Isi, u Bubiligi buri ku mwanya wa 60, inyuma y’ibihugu birimo Turkiya, u Rwanda, ndetse na Uzubekistan. Ni mu gihe abaturanyi b’u Bubiligi b’Abanyaburayi, bose bari mu myanya myiza.

Imihanda y’u Bubiligi ni umuyoboro wa kilometero 207.029 km. Ni umuyoboro wa kabiri munini mu Burayi, inyuma y’u Buholandi, kandi by’umwihariko ukoreshwa cyane. Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushushanya no gupima ibikorwa remezo mu kigo cy’ubushakashatsi ku mihanda yo mu Bubiligi abisobanura agira ati: “Turi igihugu kinyuramo ibintu, igihugu gito kinyuramo ibintu, kubw’ibyo rero tugira imodoka nyinshi.”

Yongeyeho ko u Bubiligi bunyuramo imodoka nyinshi by’umwihariko iziremereye, bitewe n’aho ibyambu biherereye, cyane cyane bijyanye n’inzira zerekeza mu karere ka Ruhr cyangwa mu Bufaransa.”

60297740 1

Ikirere na cyo kibigiramo uruhare

Inkuru dukesha RTL Info ivuga ko imihanda ya kaburimbo yangijwe n’imodoka ziremereye, ariko kandi n’ikirere kidahwitse gisanzwe cy’u Bubiligi. Inzobere ivuga ko “Ugereranije n’ibihugu duturanye, haba mu Buholandi cyangwa mu Bufaransa”, u Bubiligi bugira igihe kirekire cy’ubukonje bukabije.

Umujyanama mu ikoranabuhanga Laurent Léoskool abisobanura agira ati: “Igihe cyose habaye ubukonje hejuru y’umuhanda ushaje, amazi yinjira muri kaburimbo, ikabyimba iyo abaye urubura.”

Wanda Debauche agira ati: “Mu myaka yashize habuze umuco na politiki byo gukumira. Ati: “Rero turi muri politiki yo gusana, gusana ibyangiritse. Kandi 90% by’imihanda y’u Bubiligi iri mu maboko y’amakomine. Kandi hariya dufite ubumenyi buke.”
60297712
Biravugwa ko iyi miterere mibi y’imihanda y’u Bubiligi iteza impanuka 300 buri mwaka kandi abantu bagapfa abandi benshi bagakomereka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *