Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2020, yasabye Inteko Ishinga Amategeko ko ababyeyi bategekwa gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Ni umushinga w’itegeko Minisitiri Uwamariya yagejeje kuri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abisaba, Minisitiri Uwamariya yabishingiye ku kuba gahunda yo kugaburira abana mu mashuri yagize uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri.
Mu nkuru ya Igihe, yagize ati: “Kugaburira umwana ku ishuri bijya gutekerezwaho hari hagaragaye ikibazo cy’abana bava mu ishuri, bitangizwa mu mashuri amwe n’amwe. Aho iyi gahunda yakurikijwe ukabona ikigero cy’abana bata ishuri cyagiye kigabanyuka.”
Nyuma y’aho gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itangijwe mu myaka 6 ishize, ababyeyi bamwe bakunze kugaragaza ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura amafaranga yo kugaburira abana, abandi bakaba babifata nk’ikiguzi cy’uburezi kandi bazi ko kwiga ari ubuntu.
Minisitiri Uwamariya watanze ubu busabe agendeye ku bafiye iyi myumvire, ati: “Iyo uvuze gutanga umusanzu hahita hazamo na cya kindi cyo kuvuga ngo kwiga ni ubuntu, ugasanga ababyeyi babifashe nk’aho ari ukubaka ikiguzi cy’uburezi kandi atari ko bimeze.”
Kubera iyo mpamvu, kugira ngo ababyeyi bumve ko ari inshingano zabo, bikwiriye kuba itegeko. Aha yagize ati: “Twe twifuzaga ko byagaragara [mu itegeko] kugira ngo wa mubyeyi yumve ko afite izo nshingano. Ariko kuko ntaho byagaragaraga, umubyeyi ntabwo yumvaga ko izo nshingano azifite. Ni yo mpamvu twifuje ko bijya mu itegeko.”
Komisiyo ibishinzwe iri kwiga kuri uyu mushinga kugira nho ugezwe mu Nteko Rusange y’Abadepite; iwemeze cyangwa iwange.


